Print

RIB yahishuye icyahitanye Jay Polly ndetse n’ibyago bikomeye uwo basangiye yahuye nabyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 September 2021 Yasuwe: 3311

Kuri iki cyumweru nibwo umuraperi Tuyishime Joshua wari uzwi nka Jay Polly yashyinguwe nyuma yo gupfira mu bitaro bya Muhima mu ijoro ryo kuwa Gatatu w’icyumweru gishize.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB rwatangarije IGIHE ko isuzuma ryakorewe muri Laboratwari, ryagaragaje ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) cyateye umutima we guhagarara.

RIB yakomeje ivuga ko umwe mu basangiye na Jay Polly ikinyobwa kirimo icyo kinyabutabire, afite ikibazo cyo kutabona neza ndetse bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza,uwitwa Niyomugabo Jean Claude yamaze gusezererwa nyuma yo kuvurwa, mu gihe Iyamuremye na Harerimana bakiri mu bitaro.

Harerimana Gilbert ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi niwe wakoze iki kinyabutabire yifashishije isukari, alcool n’amazi ashyushye.

Uyu Iyamuremye afite ikibazo cyo kutabona neza bishobora kumuviramo ubuhumyi bwa burundu biturutse kuri iki kinyabutabire. Guhuma amaso ni imwe mu ngaruka ishobora kuterwa no kunywa ikinyabutabire cya Methanol.

Harerimana wabahaye ibi binyobwa yatangiye gukurikiranwa n’amategeko ndetse icyaha kimuhamye,yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 300 000 FRW ariko atarenze 500 000 Frw.

Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze 500 000 Frw ariko atarenze 1 000 000 Frw.

Mu itangazo bageneye itangazamakuru kuwa Kane w’icyumweru gishizetariki 2 Nzeri 2021,Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa,RCS,rwatangaje ko uyu muhanzi yajyanwe mu bitaro bya gereza kuwa Gatatu saa kumi n’ebyiri z’Umugoroba ahita atangira kwitabwaho n’abaganga.

Uyu muhanzi yakomeje kuremba biba ngombwa ko yoherezwa mu bitaro bya Muhima yitabwaho ariko birangira atabashije kurokoka.

RCS yakomeje iti “Amakuru y’ibanze dufite nuko Jay Polly na bagenzi be 2 aribo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement basangiye uruvange rwa Alcool yifashishwaga n’imfungwa/abagororwa biyogoshesha,amazi n’isukari byavanzwe nabo ubwabo.”

yamamaye cyane mu ntangiriro za 2008 ubwo yadukanaga na bagenzi be mu itsinda rya Tuff Gang.

Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ariko ntibyamubujije gukora umuziki ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zamugize icyamamare. Nta muntu uzibagirwa indirimbo ze nka Ku musenyi, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi zamufashije kubaka izina.

Mu 2011 uyu muraperi wari mu bakunzwe cyane yagaragarijwe urukundo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryari ribaye bwa mbere.

Kuva iki gihe ntabwo Jay Polly yongeye kurekura igikundiro cye mu bakunzi b’umuziki.

Yakomeje kugaragaza amashagaga mu muziki, ahagana mu 2014 nibwo yashimangiye ko akunzwe nyuma yo gutwara irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Uyu muraperi wari mu bakomeye yakomeje kwitabira ibitaramo hafi ya byose byabaga bikomeye.

Cyakora mu 2018, Jay Polly yatangiye kwisanga mu bibazo rimwe na rimwe akanafungwa. Byatangiye nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we bikamuviramo gufungwa amezi atanu.

Nyuma yo gufungurwa uyu muraperi yakomeje gukora umuziki ndetse akora indirimbo zakunzwe bikomeye.

Muri Mata 2021 yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge akatirwa gufungwa iminsi 30.

Yitabye Imana mu gihe yari ategerejwe mu rukiko tariki 2 Ukuboza 2021