Print

Icyamamare muri Sinema ya "Hollywood" Michael K Williams yatabarutse

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2021 Yasuwe: 620

Umukinnyi ukomeye wa Filimi,Michael K. Williams yasanzwe mu rugo rwe ruherereye I Brooklyn muri US,yapfuye kuri uyu wa Mbere, nkuko abapolisi ba NYPD babitangaje.

Michael Kenneth Williams watabarutse ku myaka 54, yamenyekanye nka Omar Little muri “The Wire” yacaga kuri Home Box Office [HBO].

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byavuze ko abashinzwe umutekano bavuga ko yapfuye azize kunywa ibiyobyabwenge byinshi. Ibi ntabwo byemejwe ku mugaragaro.

Williams - washyizwe mu bahatanira ibihembo bitatu bya Emmy - yavuze kenshi ku mugaragaro urugamba rwe rwo guhangana n’ibiyobyabwenge mu myaka yashize.

Muri The Wire, yakinnyemo yitwa Omar Little, ari umutinganyi,umujura kabuhariwe wibaga ku muhandaari mu gatsiko gacuruza ibiyobyabwenge.

Azwiho kandi gukina Albert "Chalky" White, ibandi rikomeye, muri filimi y’uruhererekane yacaga kuri TV yitwa Boardwalk Empire.

Umuvugizi w’igipolisi cya New York, John Grimpel, yatangaje ko abapolisi bagiye mu nzu ya Williams I Brooklyn,nyuma yo guhamagarwa byihutirwa saa 14h00 ku isaha yo ku wa mbere (18h00 GMT).

Amakuru avuga ko ku meza yo mu rugo we hasanzwe uruvangitirane rw’ibiyobyabwenge yari yavangavanze, ku buryo bikekwa ko aribyo byamuhitanye.

Williams uzwi cyane kubera inkovu nini cyane yari afite mu isura, yakinnye muri filime nyinshi zamamaye zirimo “Boardwalk Empire”, “The Night Of”, “Assassin’s Creed”, “12 Years a Slave” , “Lovecraft Country” n’izindi.

Iyi nkovu ya Williams yaturutse ku mirwano yagiyemo mu kabari ubwo yuzuzaga imyaka 25 ndetse nabwo akaba yari agiye kuhasiga ubuzima.