Print

Byinshi kuri ACP Lynder Nkuranga wabaye umugore wa mbere uyoboye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 September 2021 Yasuwe: 4985

Lynder Nkuranga, umwe mu bagore bacye bari mu rwego rwo hejuru mu mapeti ya polisi y’u Rwanda yagizwe umukuru w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Itangazo rya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ryo kuwa mbere nijoro, rivuze ko aje gusimbura Lt Col François Regis Gatarayiha wari ukuriye urwo rwego kuva mu 2018.

Ni ibisanzwe ko abategetsi mu myanya yo hejuru bakurwaho ntihavugwe impamvu, rimwe na rimwe Perezida Paul Kagame ubwe akaba ari we uyivugaho.

Mu gihe ntakiratangazwa n’ubutegetsi ntibibuza rubanda guhwihwisa ku mpamvu, akenshi bagahuza ibyabaye kuri abo bategetsi n’ibiba biherutse kuba cyangwa kuvugwa mu bigo bakuwemo.

N’ubu aka kanya, biragoye kumenya impavu zatumye Lt Col Gatarayiha akurwa kuri uwo mwanya yari amazeho imyaka itatu.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Lynder Nkuranga w’imyaka 41, niwe mugore wa mbere ugiye kuyobora uru rwego rushinzwe imipaka, abinjira n’abasohoka, uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, inyandiko z’inzira, ubwenegihugu n’ibindi…

Lynder Nkuranga yari amaze umwaka umwe akuriye ishami ry’ubutasi mu mahanga mu rwego rw’u Rwanda rushinzwe umutekano (NISS).

Nkuranga yazamutse vuba mu mapeti mu gipolisi mu myaka igera ku 10, mu 2018 we n’abandi bagore babiri Rose Muhisoni na Teddy Ruyenzi bahawe ipeti rya ACP.

Icyo gihe nibo bagore ba mbere bari bageze hejuru cyane mu mapeti y’igipolisi mu Rwanda.

Nkuranga yakoze imirimo itandukanye muri polisi irimo kuba umukuru w’ibiro bya komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda, yanabaye umuvugizi wungirije wa polisi.

Yabaye kandi umukuru w’urwego rwa Kigali International Conference Declaration (KICD) ruhuriwemo n’abagore mu nzego z’umutekano z’ibihugu 42 bya Africa, rugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Umwaka ushize, mbere yo kugirwa ukuriye ubutasi mu mahanga yari komiseri ushinzwe ubutwererane na protocol muri polisi.

Umwanya yari afite w’ushinzwe ubutasi bwo hanze ubu wahawe Col Jean Paul Nyirubutama, we mbere wari ari umuyobozi wungirije wa Rwandair, muri uyu mwaka akazanwa muri urwo rwego rw’ubutasi naho yungirije.

Ishyirwaho rya Lynder Nkuranga, ryahuriranye no kurahira kwa Jeanne Chantal Ujeneza, uherutse kugirwa uwungirije komiseri mukuru wa polisi y’u Rwanda, niwe mugore ubu uri ku rwego rwo hejuru kurusha abandi muri polisi.

Mme Ujeneza, mbere y’ukwezi kwa kane uyu mwaka yari uwungirije umukuru w’urwego rw’amagereza mu Rwanda.

BBC


Comments

mbanza 8 September 2021

Akazi keza bategarugori b’urwa Gasabo.