Print

Volleyball: U Rwanda rwatsinze u Burundi mu mukino warebwe na Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2021 Yasuwe: 1208

Mu mukino warwo wa mbere w’Igikombe cya Afurika cya Volleyball y’abagabo ihuza ibihugu,u Rwanda rwatsinze u Burundi amaseti 3-0 imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame,wagejeje saa 23:40 akiri muri Kigali Arena.

U Rwanda rwiteguye bihagije iyi mikino,rwatsinze u Burundi bwahuye n’ikibazo cya Covid-19 kuri bamwe mu bakinnyi babwo bivugwa ko ari 3 ndetse n’abandi 3 bakagorwa n’imyirondoro mibi.

Uyu niwo mukino wa mbere u Rwanda rwakiniye muri Kigali Arena ndetse witabiriwe na Perezida Paul Kagame,Minisitiri wa Siporo,Aurore Mimosa Munyangaju ndetse na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika, Madamu Bouchra Hajij.

u Rwanda rwatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 15.Seti ya kabiri yarangiye u Rwanda rutsinze u Burundi amanota 25 kuri 19mu gihe iya nyuma rwayitsinze ku manota 25 kuri 12.

U Rwanda rwari hejuru rubifashijwemo n’abakinnyi nka Yakan Guma Laurence,Mutabazi Yves,Mahoro Ivan na Kavalo Patrick.

u Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Uganda,Burkina Faso n’Uburundi aho umukino wa 2 ruzakina kuwa Kane na Burkina Faso yatsinzwe na Uganda amaseti 3-1 uyu munsi.