Print

RIB yafunze umwanditsi w’urukiko ukekwaho kwaka ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2021 Yasuwe: 708

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ukurikiranyweho kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.

Mu butumwa RIB yashyize hanze yagize iti " RIB yafunze Dushimuwera Robert, umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba ukurikiranyweho kwaka ruswa uwakekwagaho icyaha.

Dushimuwera ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mugihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha."

RIB kandi yashimiye abagize uruhare kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru kubasaba n’abatanga ruswa kugira ngo bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu.

Ingingo ya gatanu mu Itegeko rirwanya ruswa, ivuga ko Umucamanza wese cyangwa umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.

Umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha, umufasha w’umushinjacyaha, umwunganizi mu mategeko, intumwa ya Leta mu nkiko, umuhesha w’inkiko, umukozi wa Leta ushinzwe gusesengura imanza ku mpamvu z’akarengane, umukozi wa Leta ushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko, umugenzacyaha cyangwa umuntu wahamagajwe mu nzego z’ubutabera nk’umuhanga wasabye cyangwa wakira indonke cyangwa wemera amasezerano yo kuyihabwa kugira ngo abone gukora ibiri mu nshingano ze, areke gukora igikorwa kiri mu nshingano ze cyangwa atume hafatwa icyemezo kidahuje n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye, yakiriye cyangwa yasezeranyijwe.