Print

Umuhanzi Rotimi n’umukunzi we Vanessa bagiye kwibaruka imfura yabo[Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 8 September 2021 Yasuwe: 962

Vanessa Mdee umuhanzikazi ukomeye mu bigugu byo muri Afurika y’iburasirazuba ufite inkomoko muri Tanzania, yatunguye benshi ubwo yagaragazaga ko atwite. Mu mafoto menshi yashyize ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga we n’umukunzi we Rotimi bari mu byishimo byuko benda kwibaruka.Aba bombi kandi bagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru People Magazine aho bavuze ku byishimo bafite kuba bagiye kubyara ndetse n’igihe bazakorera ubukwe.

Mu magambo ya Vanessa Mdee yagize ati’’Ntabwo nabasha gushyira mu magambo ibyuyumviro mfite mu mutima gusa ndishimye cyane kuba Imana yarampaye gusama kuko si abakobwa bose bagira aya mahirwe’’.Abajijwe igihe yumva azakorera ubukwe dore ko amaze umwaka yampitswe impeta y’urukundo na Rotumi,Vanessa yasubije ati’’Sinkeka ko ubukwe nzabukora vuba aha kuko ubu icyo nshyize imbere ni ukubanza kubyara ubukwe nkazabukora nyuma’’.

Rotimi umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi ukomoka muri Nigeria ariko uba muri Amerika akoresheje urukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amafoto menshi yerekana umukunzi we Vanessa Mdee akuriwe ndetse anahishura ko atwite umuhungu.Yagize ati’Igikomangoma cyiri mu nzira’’ ndetse anashimira Vanessa Mdee ko yamuhinduriye ubuzima none akaba agiye no kumugira Papa.

Rotimi na Vanessa batangiye kugaragaza ko bakundana mu 2020. Byari nyuma y’aho Vanessa atandukanye na Juma Jux bakanyujijeho mu rukundo.