Print

Hahishuwe uko Neymar Jr yahemukiye Kylian Mbappe agatuma aterekeza muri Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2021 Yasuwe: 2427

Ubwo isoko ryari rigiye gusozwa,ikipe ya Real Madrid yakoze ibishoboka byose itanga amafaranga menshi kugira ngo ibone Kylian Mbappe ariko byarangiye PSG iyanze nubwo ibizi neza ko uyu mukinnyi ari kuyikinira umwaka wa nyuma.

Nubwo benshi bibajije impamvu PSG yanze kugurisha Mbappe kandi ibizi neza ko azagendera ubuntu mu mpeshyi itaha,ibinyamakuru byavuze ko yabikoze kubera ko mu masezerano yagiranye na Neymar Jr arimo ko iyi kipe igomba kugumana Mbappe.

Ikinyamakuru AS cyavuze ko Neymar Jr yemeye kongera amasezerano azamugeza muri 2025 kubera ko PSG yamwemereye ko izagumana na Kylian Mbappe byanze bikunze.

Neymar Jr ngo mu biganiro yagiranye na PSG mbere y’uko asinya amasezerano,yayisabye ko yakora ibishoboka byose ntigurishe Kylian Mbappe ndetse ngo ubuyobozi bwarabimwemereye yemera gusinya amasezerano mashya.

Neymar Jr ushaka kwegukana Champions League ari kumwe na PSG,yifuje ko iyi kipe igura abakinnyi bakomeye nayo irabikora aho ubu ari kumwe na Messi,Ramos,Wijnardum n’bandi benshi baguzwe.

Mu kwezi gushize,Perezida wa PSG , Nasser Al Khelaifi,yabwiye abanyamakuru ko Mbappe ari umukinnyi wa PSG muri uyu mwaka w’imikino kandi koko yihagazeho yanga kumurekura.

Amakuru avuga ko Madrid yatanze miliyoni zirenga 150 z’amapawundi kuri Kylian Mbappe ariko PSG irazanga isaba izisaga 200.

Mbappe yabwiye PSG ko yifuza gukinira Real Madrid ariko iyi kipe ye yemeye guhomba ziriya miliyoni kugira ngo ayifashe kwegukana UEFA Champions League.