Print

Umugore yateye umukasi umukunzi we aramwica bapfuye isosi y’inyama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2021 Yasuwe: 1702

Umugore usanzwe akora akazi ko kogosha mu gihugu cya Ghana witwa Hilda Asumani,w’imyaka 27 yatawe muri yombi azira kwicisha umugabo we umukasi nyuma yo gupfa isosi y’inyama yari yatetse.

Amakuru avuga ko uyu mugore yiciye umukunzi we aho babaga muri Sunyani mu gihugu cya Ghana, kuwa 08 Kamena nyuma y’iminsi mike bashwanye bapfa ububeshyi.

Bwana Prince Yaw Aboagye w’imyaka 30 yasanzwe mu rugo ari kuvirirana mu ijosi no hafi y’akananwa nyuma yo guterwa umukasi n’uyu mugore.

Aboagye wari uzwi ku izina rya Engineer,yari amaze imyaka 6 abana n’uyu mugore batarashyingiranwe ndetse ngo bari bafitanye umwana.

Madamu Hilda wabyaye undi mwana mbere y’aho,yateye uyu mukasi uyu mukunzi we inshuro 4 ahantu hatandukanye ariko ngo yahise atangira kumufasha agerageza guhagarika amaraso akoresheje amashuka ariko birangira uyu mugabo ahasize ubuzima.

Amakuru yavuye muri polisi nuko ngo uyu mugore yarakajwe cyane nuko uyu mugabo yanze ko basangira isosi y’inyama yarimo kurya biramurakaza niko kumujomba uyu mukasi.

Aba bantu ngo bari basanzwe babana nabi umwe ashinja undi ubusambanyi ndetse ngo uyu mugabo yashinjwaga ko afite undi mugore basambana.

Madamu Hilda ngo yafashe telefoni y’uyu mukunzi we arayitwara amaushinja kumuca inyuma yanga no kuyimusubiza.

Umurambo w’uyu mugabo wajyanwe mu bitaro bya Bono mbere yo kumushyingura hanyuma uyu mugore atabwa muri yombi.