Print

IFOTO Y’UMUNSI: Minisitiri Gatabazi yagaragaye afite isuka ari guca amaterasi n’abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2021 Yasuwe: 2230

Uyu mushinga uzatwara miliyoni 90Frw, muri zo miliyoni 50 Frw zizasigara mu baturage bahawe akazi.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney,yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Amajyepfo ku munsi w’ejo aho yasubukuye ku mugaragaro Inteko z’abaturage, zari zimaze igihe zarasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19,mu Murenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe, bakirinda kubasiragiza.

Akimara gufungura ku mugaragaro inteko z’abaturage, Minisitiri Gatabazi yahise yakira ibibazo bitari bike by’abaturage bamaranye igihe, byiganjemo iby’ amakimbirane ashingiye ku butaka.

Muri aka karere ka Gisagara kandi,Minisitiri Gatabazi yasuye uruganda rutanga amashanyarazi aturutse muri Nyiramugengeri rwa Hakan ruherereye mu Murenge wa Mamba,aganira n’abashoramari barwubatse.

Abaturage babwiye Gatabazi ko bishimira kandi ibikorwa by’iterambere bikomeje kubakwa mu Karere ka Gisagara uhereye ku mihanda, amavuriro, kugezwaho amazi meza, gahunda zihindura imibereho y’abaturage nka Girinka n’ibindi bemeza badashidikanya ko babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Kagame.



AMAFOTO:IMVAHO NSHYA


Comments

kiki 8 September 2021

Ariko nibyo agomba gutanga urugero rwiza nk’umuyobozi.uzi ukuntu buriya bishimisha abaturage.uzarebe iyo Perezida yajyaga ahantu kubakorera umuganda ukuntu abaturage bawitabiraga.nuko rero kuyobora si uguhora muri bureau .