Print

Adil Mohamed yangiwe gutoza APR FC mu mikino ya CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2021 Yasuwe: 2198

Kuri uyu gatatu nibwo amakuru yizewe yageze kuri btnrwanda.com avuga ko umutoza Adil Mohamed usanzwe utoza ikipe ya APR FC atemerewe gutoza mu mikino ya CAF champions League uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatatu,nibwo CAF yamenyesheje ikipe ya APR FC ibinyujije mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),ko umutoza Adil Mohamed atemerewe gutoza imikino ya CAF Champions League iyi kipe izitabira uyu mwaka.

Umutoza Adil afite Licence A ya UEFA, kandi kugira ngo CAF yemerere umutoza udafite Licence yo muri Afurika, bimusaba kuba afite Licence A PRO CAF.

APR FC ikimara kumenyeshwa aya makuru, biravugwa ko yahise yihutira gusaba CAF ko umutoza wayo wungirije,Neffati Jamel Eddine ufite Licence B ya CAF, kugira ngo abe ariwe uzayitoza muri iyi mikino izatangira gukina tariki ya 12 Nzeri 2021.

Mu gihe APR yakwangirwa ko itozwa n’umutoza wungirije muri iyi mikino, yahitamo umwe mu batoza bo mu Rwanda bujuje ibyangombwa akaba ariwe uyifasha muri iyi mikino.

Ntabwo ari ubwa mbere Adil agonzwe n’ikibazo cy’ibyangombwa kuko mu mwaka ushize nabwo byarabaye ariko biza kurangira Adil yemerewe gutoza umukino wa Gormahia, baje no gusezererwamo.

Mu gihe ikipe ya APR yakangirwa ubusabe bwayo bwo gutozwa na NEFFATI JAMEL EDDINE hari gahunda yuko ishobora guhita yitabaza Abdul Mbarushimana cyangwa Yves Rwasamanzi akaba aribo bayobora iyi kipe ya APR FC muri iyi mikino mpuzamahanga bazakina uyu mwaka.