Print

Rubavu:Polisi yataye muri yombi 7 bakekwaho ubwambuzi bushukana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2021 Yasuwe: 868

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego zikorera mu Karere ka Rubavu bafashe abantu Barindwi bacyekwaho ubwambuzi bushukana no gukoresha amadorali y’amahimbano. Abafashwe ni uwitwa Ndacyayisenga Jean claude w’imyaka 44, Zirarushya Francois w’imyaka 46, Ndarihumbye Onesphore w’imyaka 44 na Habimana Oscar w’imyaka 44.

Aba bafatanwe impapuro zikorwamo amadolari y’amahimbano, bari banafite ibikoresho bifashisha mu gukora ayo madorali birimo urwembe n’amavuta akoreshwa mu musatsi yitwa Shampoo ndetse n’ipamba. Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu kagari ka Nengo, Umudugudu wa Irakiza.

Muri uyu murenge wa kandi mu kagari ka Mbugangari, Umudugudu wa Ubucuruzi hafatiwe abandi bantu batatu aribo Umutoni Mediatrice w’imyaka 23, Ntabigwira Jean Damascene w’imyaka 40 na Mbonyi Issa w’imyaka 65. Aba bashukaga bariya Bane ba mbere bababwira ko bafite amahembe y’inzovu nabo ngo babahe amadolari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bari bafite amadolari y’amahimbano bafatiwe muri imwe mu nzu zicumbikira abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi bafatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Hari abaturage bari bafite amakuru ya bariya bantu hari umuntu bashaka guhura bakagura amahembe y’inzovu abandi nabo bakabaha amadolari y’amahimbano ariko impande zombi ntabwo zari zizi ko zirimo gushukana kandi zikora ibyaha. Polisi yabanje gufata bariya bari bafite amadolari y’amahimbano, abo nibo bahise batanga amakuru y’abo bari bagiye kugura amahembe y’inzovu.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko bajyanye ba bantu 4 bari bafite amadolari y’amahimbano babageza ku bari bagiye kuguraho amahembe y’inzovu. Aba bagiye bahamagara abo bari bafitanye gahunda yo kugura amahembe y’inzovu, babasanze mu Kagari ka Mbugangari mu Mudugudu w’Ubucuruzi babategereje ngo bagure amahembe y’inzovu, gusa nabo kwari ukabashuka kuko ayo mahembe ntayo bari bafite.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru anakangurira abantu kwirinda ibyaha birimo ubwambuzi bushukana no kwigana amafaranga.

Ati: “Bariya bantu baracyekwaho ibyaha bitandukanye ariko bishingiye ku cyaha cy’ubushukanyi, ikipe imwe yari iri mu mugambi wo gukora amadolari y’amahimbano kugira ngo bage kuyaha ababagurisha amahembe y’inzovu.Twabafatanye amadolari 25 mazima, aya ni yo bari bagiye guheraho ngo bigane amadolari 100, bari bafite impapuro bayakoramo n’ibindi bikoresho bifashisha bayakora. Indi kipe nayo nta mahembe y’inzovu yari ifite ahubwo nayo yashakaga kuza gushuka bariya b’amadolari, bariya bose ubu bafashwe bashyikirizwa ubugenzacyaha.”

Abafashwe bose uko ari 7 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza kuri aba bantu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’Igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).