Print

Polisi mpuzamahanga y’u Rwanda yahaye iya Afurika y’Epfo ikamyo yafatiwe mu Rwanda yibwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2021 Yasuwe: 426

Ishami rya Polisi Mpuzamahanga ry’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu ryashyikirije irya Afurika y’Epfo imodoka ya rukururana (Remoroki) yibwe umunyemari w’umunya Afurika y’Epfo André Hannekom.

Iyi modoka yafashwe mu kwezi kwa Gicurasi ubwo yinjiraga mu Rwanda yikoreye imizigo yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Jean Bosco Zingiro, ukora mu ishami rya Polisi Mpuzamahanga mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yavuze ko iyo romoroke ikimara kwibwa, Polisi Mpuzamahanga ya Pretoria muri Afurika y’Epfo yahise iyigaragaza mu buryo bw’ikoranabuhanga ikoresha, bityo itangira gukurikiranwa aho ari ho hose yanyura ku mupaka.

Avuga ko imodoka yaje gufatwa ivuye muri Tanzania yerekeza muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo inyuze mu Rwanda, ihita ifatwa.

Zingiro avuga ko mu rwego rwo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, hari ikoranabuhanga, Polisi mpuzamahanga ikoresha mu bihugu byose ribasha gutahura uwakoze icyaha.

Yasabye abakora ubucuruzi kwitonda mu gihe bagiye kugura imodoka, bakabanza kumenya niba iyo modoka idashakishwa.Ati "Mbere yo kugura imodoka,umuntu ajya aabnza amenye ibyayo."

Warrant Officer Matome Peter Mmamorobela, ukorera mu Ishami rya Polisi Mpuzamahanga ya Afurika y’Epfo, yavuze ko yishimiye kuba iyi modoka yarabashije gufatwa ikaba igiye gushyikirizwa nyirayo.

Yashimiye imikoranire hagati ya Polisi Mpuzamahanga ya Kigali n’iya Pretoria, avuga ko imikoranire yagenze neza kuva mu ntangiriro kugeza iyi modoka ibonetse.

Nyuma yo gushyikirizwa iyo modoka, Warrant Officer Matome Peter Mmamorobela yavuze ko umushoferi wayo agiye kongera kuyisubiza muri Tanzania, hanyuma ikazakomeza yerekezwa muri Afurika y’Epfo igashyikirizwa nyirayo.

Inkuru ya Kigali Today