Print

Indege yari itwaye ikipe y’igihugu y’Ubudage yahagaze igitaraganya mu nzira kubera ibibazo yagize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2021 Yasuwe: 916

Biravugwa ko iyi ndege yagiye igaragaza ibibazo bitandukanye bituma umupilote afata umwanzuro wo kuyihagarika igitaraganya ngo ibibazo bikemuke.

Iyi ndege yagize ibibazo ubwo yari mu kirere ivuye ku kibuga cya Keflavik International Airport saa saba z’igitondo,ihagarara Edinburgh nyuma yo kwerekana ikimenyetso kibi cya 7700.

Ntabwo haramenyekana neza icyateye iyi ndege guhagarikwa gutya gusa ikimenyetso indege yatanze nuko yagombaga guhagarikwa vuba.

Ikimara guhagarara Edinburgh,abakinnyi bahise basohoka vuba Byatumye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB) risohora itangazo kuri Twitter rigira riti “Umutekano mbere.Twahagaze neza ku kibuga Edinburgh nyuma yo kuburirwa.”

Nyuma y’amasaha 7 abakinnyi bategereje,haje indi ndege ku kibuga Edinburgh ihita ibatwara mu rugo.

Urugendo KLJ2703 rw’ikipe y’Ubudage,rwakozwe n’indege ya Kompanyi Klasjet,ikaba ari Boeing 737-522.Mu byumweru bishize,iyi ndege yakoze ingendo 8 nziza.

DFB yavuze ko nta muntu wagize ikibazo muri iyi ndege yarimo abakinnyi bakina muri Premier League nka Bernd Leno, Antonio Rudiger, Kai Havertz, Timo Werner na Ilkay Gundogan, bagejejwe Frankfurt bari kumwe na bagenzi babo hanyuma bo berekeza I Munich.