Print

Urukiko rwahaye Safari George wagaragaye mu mashusho ari kuniga umu DASSO gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2021 Yasuwe: 894

Urukiko rw’ibanze rwavuze ko rukurikije ibyavuzwe n’abatangabuhamya, rwasanze hari impamvu zikomeye zatumye rufata uyu mwanzuro wo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.

Safari akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukubita no kubangamira ubuyobozi buri mu kazi gusa we yabwiye urukiko ko atigeze atega DASSO nkuko ubushinjacyaha bwabivuze ahubwo ko babanje kugundagurana akaza kumwigaranzura akamujya hejuru.

Safari George wo mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yatawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma yo kugaragara mu mashusho ari kuniga umukozi ushinzwe gucunga umutekano mu rwego rwa DASSO akenda kumuheza umwuka.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,umukozi wo mu rwego rwa DASSO yagaragaye ari gukurura umupira umushumba nabi cyane kugeza ubwo awuciye.

Mu kanya gato, Bwana Safari yagaragaye ari hejuru y’uyu mukozi wa DASSO wambaye impuzankano yamunize undi ari kuvuza induru ati "Aranyishe we,aranyishe."

Gitifu w’akagari watabaye yumvikanye ari kuvuga ati "Nyubaha Safari",hanyuma aramurekura uyu mu Dasso ahita agenda.

Safari George yahise atabwa muri yombi ajya gufungirwa kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Karangazi.

Umu DASSO wagaragaye muri aya mashusho hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musenyi bafashe aya mashusho, bahise bahagarikwa ku kazi bazira gukoresha imbaraga z’umurengera ku muturage.