Casa Mbungo ahanganye n’abandi batoza barimo Umunya-Kenya Frank Ouna uheruka gusinya imyaka ibiri muri Musanze FC, watozaga Mathare United,Robert Matano wahesheje Tusker FC kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka itanu, Patrick Aussems wa AFC Leopards na William Muluya wa Kariobangi Sharks.
Casa Mbungo yagizwe umutoza wa Bandari FC muri Mutarama uyu mwaka, ayisanga iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota umunani mu mikino itandatu.
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, yarangiye Bandari FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 53 mu mikino 32.
Kwitwara neza muri iyi Shampiyona byahesheje Casa Mbungo kugaragara ku rutonde rw’abatoza bazatoranywamo uwahize abandi muri Kenya mu mwaka ushize w’imikino.
Casa Mbungo André asanzwe ari umwe mu batoza bakomeye mu Rwanda, aho yanyuze mu makipe arimo Rwandatel, AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.
Ni ku nshuro ya kabiri ari gutoza muri Kenya dore ko yabaye muri AFC Leopards kugeza mu Ukuboza 2019 ubwo yasezeraga kubera kumara igihe kirekire adahembwa.Iki gihembo kizatangwa ku wa 14 Nzeri uyu mwaka.