Umuyobozi w’akarere ka Bugesera,Richard Mutabazi,uzwiho gukunda siporo cyane,yagaragaye ari gusekura no gukarangira ikawa abakinnyi b’ikipe y’abakobwa ya Bugesera Cycling Team ndetse n’abandi bari baje kwitabira umuhango wo kwakira ibikoresho iyi kipe yahawe n’abaterankunga.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yavuze ko yishimiye kuba iyi kipe yahawe biriya bikoresho birimo imyenda ndetse ashimishwa no kubona ikipe ikura cyane ko yayibonye kuva ibayeho kugeza ubu yujuje imyaka 2.
Yagize ati “Igare ni umuco w’i Bugesera ariko kandi twifuje ko buri mukobwa muri BCT yiga kugira ngo azagire icyo yimarira n’icyo amarira umuryango. Intego si ugutwara imidali nubwo nabyo bizaza.”
Ubwo uyu muhango wari urangiye,Meya Richard Mutabazi n’abandi bitabiriye uriya muhango, basekuye ikawa,barayikaranga barangije barayisangira.