Print

US: Urukiko rwasubitse iyicwa ry’imfungwa isaba gupfa pasitoro ayirambuyeho ibiganza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2021 Yasuwe: 1176

Ramirez avuga ko politiki ya Texas yo kutemerera abanyedini gukora ku bantu babo bari kunyongwa ihonyanga uburenganzira bwo kwisanzura mu kwemera.

Abashinzwe gereza bo bavuga ko iryo tegeko ririho "kubera impamvu z’umutekano".

Mu mwanzuro watangajwe kuwa gatatu, uru rukiko rwavuze ko ruzumva ubujurire bwa Ramirez mu kwa 10 cyangwa ukwa 11.

Ibi bije mu gihe muri Amerika impaka ku gihano cy’urupfu zikomeje kwiyongera, nubwo benshi bagishyigikiye.

Ramirez w’imyaka 37, yasogose icyuma umugabo inshuro 29 mu bujura ubushinjacyaha buvuga ko bwibwemo $1.25 (Frw1,250).

Nyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, Ramirez yahungiye muri Mexique ahamara imyaka itatu yihishe ubutabera mbere yo gufatirwa hafi y’umupaka akoherezwa muri Amerika, agakatirwa urwo gupfa.

Ramirez - ufunzwe n’urwego rwa Texas rufunga abakatiwe urwo gupfa - amaze kurusimbuka gatatu, mu 2017 rwarasubitswe ngo abone umwunganizi mushya, no mu 2020 rwigizwayo kubera Covid-19, n’ubu rwigiyeyo kubera ibyo asaba.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko, umucamanza yanze ukundi gusubika urwo rupfu byasabwe na Ramirez asaba ko pastoro we aba ahari amufasheho.

Uyu mucamanza yavuze ko Texas yubahiriza ukwemera kwa Ramirez kuko pastoro yemerewe kuba ari mu cyumba ariko ibyo kumukoraho "bibangamiye imigendekere myiza" yo gutanga icyo gihano.

Mu kwezi gushize kwa munani, Ramirez yanditse ikirego arega abamufunze asaba ko bemera ko pastoro we, Dana Moore, amuramburiraho ibiganza mu gihe ari kwicwa. Ubu busabe mbere bwari bwanzwe.

Ikirego cye kivuga ko kuba bamwangira ko Bwana Moore amuramburiraho ibiganza bibangamiye uburenganzira mu kwemera kwe "kandi Abakristu benshi bemera ko bazamuka mu ijuru cyangwa bakamanuka ikuzimu".

Mu 2019, leta ya Texas yaciye ibikorwa byose by’amadini mu cyumba cyo kwiciramo abakatiwe urupfu, nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rutegetse ko iyi leta kumva ubusabe bw’abakatiwe bagahabwa umu-monk w’umu-Buddhist.

Abanyamerika benshi baracyashyigikiye igihano cy’urupfu, nubwo benshi bagaragaza kwifata ku buryo gitangwamo.

Ikusanyabitekerezo rya Pew Research Center ryasohotse mu kwezi kwa gatandatu rivuga ko 60% by’Abanyamerika bashyigikiye iki gihano, nubwo hafi 80% babona hari ibyago ko hari abere bashobora kubigwamo.

Kugeza ubu abantu batanu bahawe iki gihano muri Amerika muri uyu mwaka wa 2021. Mu 2020 hishwe 17, naho mu 2019 hishwe 22.

Kugeza ubu, leta 23 za Amerika zaciye iki gihano gikaze.

BBC