Print

Messi yavuze amagambo akomeye nyuma yo gukuraho agahigo ka Pele

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2021 Yasuwe: 1785

Mbere yo gukina na Bolivia,Messi na bagenzi be beretse abafana igikombe cya Copa America batwaye muri iyi mpeshyi Brazil,ari nabwo uyu munyabigwi wa Argentina yavuze ko ubu atagihangayika nka kera.

Argentina yatwaye Copa America nyuma yo gutsindwa 3 kikurikiranya mu mikino ya nyuma iheruka bigatuma Lionel Messi atahana agahinda kenshi ndetse hari n’umwe batsinzwe na Chile ahita asezera mu ikipe y’igihugu ariko nyuma aza kugaruka.

Messi akimara gutwara igikombe cya Copa America na Argentina yarishimye cyane ndetse nimugoroba yaraye atangaje ko ubu afite amahoro yo mu mutima.

Yagize ati “Ubu mfite amahoro yo mu mutima kubera ko nakabije inzozi nagiye nagiye mbura amahirwe yo gukabya inshuro nyinshi.

Byari nk’inzozi,umwanya w’igitangaza.Ntabwo nakwizera ko byabaye.Ub nsigaye nishimira kureba amashusho kurusha uko byari bimeze mbere nkiri mu mwijima.Ntabwo ndabasha kwiyumvisha ibiri kuba.”

Messi w’imyaka 34 yavuze ko mbere yumvaga ko ibinyamakuru bibona ko Argentina yatsinzwe kubera uburyo yatsindiwe cyane ku mikino ya nyuma.

Ati “Ibinyamakuru bimwe byadufataga nk’abahombyi,ko tudaha agaciro umwenda w’ikipe y’igihugu,ko tudakwiriye kuba mu ikipe y’igihugu.

Twagerageje kwegukana igikombe mbere.Nitwe ba mbere twabyifuzaga.Biragoye gutwara igikombe cy’isi cyangwa Copa America.Ubwo bataduhaga agaciro,bahoraga bahanze amaso ibyo twananiwe gukora.

Ikintu cy’ingenzi n’ukunyurwa nuko watanze ibyo wari ufite byose.Amahirwe nuko ubushije byari bitandukanye.”

Messi afite icyizere ko bazitwara neza mu gikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar cyane ko mu gushaka itike bahagaze neza.

Argentina yagiye igira amahirwe make mu mikino ya nyuma iheruka aho muri 2014 batsindiwe ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi n’Ubudage igitego 1-0,2015 na 2016 batsindirwa ku mukino wa nyuma wa Copa America na Chile ku mapenaliti.

Messi yaraye akuyeho agahigo kari gafitwe na Pele ko kuba umukinnyi wa mbere muri America y’amajyepfo watsindiye igihugu cye ibitego byinshi.

Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda Bolivia ibitego 3 wenyine yuzuza ibitego 79 mu gihe Pele afite 77 naho Neymar Jr ku mwanya wa 3 na 69.