Print

Tom Close n’umufasha we bibarutse umwana wa 5

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2021 Yasuwe: 3179

Ingabire Tricia, umugore wa Tom Close yatangaje ko hashize amezi abiri bibarutse umwana wa Gatanu. Uyu mwana bamwise "Inyonga Imboni Elle" .

Uyu mwana w’umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021 ariko ababyeyi be ntibahise babitangaza kugeza uyu munsi ubwo Tricia yabitangazaga kuri Instagram.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yujuje amezi abiri, Tricia Niyonshuti yabitangaje abinyujije kuri Instagram.

Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari uruhinja nyuma yo gutabwa n’umubyeyi we.