Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagabo yazamutse ari iya imbere mu itsinda A ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena, nyuma yo gutsinda iya Uganda amaseti 3-2 (25-16, 21-25, 23-25, 25-11 na 15-9) mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.
Ikipe y’u Rwanda yinjiye neza mu mukinoitsinda iseti ya mbere ku manota 25-15.
Mu iseti ya kabiri,abagande baje bariye karungu bayitsinda ku manota 25-21 ndetse aba ari na ko bigenda mu ya gatatu yarangiye ari 25-23.
Kwinjira mu kibuga kw’abarimo Ndamukunda Flavien ku ruhande rw’u Rwanda no kongera kwibona mu mukino kwa Mutabazi Yves na bagenzi babo, biri mu byafashije Ikipe y’Igihugu gutsinda iseti ya kane kuri 25-11 mu gihe iya gatanu ya kamarampaka yarangiye ari 15-9.
Ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania yasezerewe. Uganda, yo izahura n’ikipe ya mbere muri iryo tsinda.