Mu makuru dukesha ikinyamakuru Igihe nuko abategura igikorwa cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’, bahisemo gusezerera Dorcas na Vestine kuko hari ibyo batabashije kumvikana na MIE ireberera inyungu zabo.
Gusezerera aba bakobwa byatumye igikorwa cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ gisigaramo abahanzi 14, barimo bane bakizamuka n’icumi bubatse izina ari nabo bari guhatanira amafaranga miliyoni icumi zizatangwa.
Ku bijyanye n’impamvu ibikorwa bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ byari byarahagaze, ubuyobozi bwavuze ko byatewe n’ubwiyongere bwa Covid-19 bwatumye ingamba zo kuyirinda zikazwa.
Bati “Twari muri #Gumamururugo, urumva ntabwo twari kubasha guhuza abantu, ariko ubu byasubukuwe.”
Nyuma yo gusubukura ibikorwa, kuva ku wa kabiri tariki 7 Nzeri 2021 abahanzi batangiye imyitozo yo kuririmba Live.
Nyuma y’iyi myitozo izamara ukwezi, byitezwe ko mu mpera z’Ukwakira 2021 ibitaramo by’abari muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’ bizatangira gutambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda.
Nyuma y’ibi bitaramo nibwo hazamenyekana abatsinze, uwa mbere akazahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa miliyoni 1Frw.
Abahanzi 14 bari muri ’Rwanda Gospel Stars Live’ ni; Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Aneth Murava.
Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 14 basigayemo, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300*nimero y’umuhanzi ashyigikiye hanyuma agashyiraho # cyangwa .
Nta giciro cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.
Refe:Igihe