Print

U Rwanda rwananiwe kugera muri 1/2 cy’igikombe cy’Afrika cya Volleyball

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2021 Yasuwe: 803

Maroc ibaye ikipe ya Kane igiye muri Kimwe cya Kabiri, mu mikino ya shampiyona ya Afurika ya Volleyball irimo kubera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda u Rwanda amaseti 3-0.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro ruyoboye itsinda A,rwagowe cyane n’aba barabu barutsinda amaseti 3-0 barurusha rutakaza amahirwe yo kugera muri 1/2.

Iseti ya mbere u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 25-17,iya kabiri ruyitsindwa ku manota 25-23 hanyuma iya nyuma ruyitsindwa ku manota ku manota 25 kuri 18.

U Rwanda rugiye guhatanira imyanya kuva kuwa 5-8 nyuma yo kubura amahirwe yo kugera muri 1/2 cyagezemo amakipe 3 yo mu Barabu n’imwe ya Cameroon.Umukino ukurikiraho ruzahura na Nigeria mu gihe Uganda izesurana na RD Congo.

Uretse Maroc,izindi kipe zageze muri 1/2 ni Tunisia ifite igikombe giheruka, Cameroon na Misiri.

Dore Uko imikino ya ΒΌ yagenze

Rwanda - Morocco 0-3
17-25
23-25
17-25

Egypt V Uganda 3-1

28-30
25-18
25-16
25-21

Tunisia v RDC 3-0

25-22
25-17
25-21

Cameroon v Nigeria 3-1

25-19
25-17
25-12
25-20