Print

Dr.Kayumba Christopher yanze kurya mu rwego rwo gusaba uburenganzira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2021 Yasuwe: 1822

Kayumba yafunzwe kuwa kane nyuma yo kubazwa ku byaha akekwaho bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wungaranira Kayumba, yabwiye BBC ko kwiyicisha inzara ari icyemezo bwite cye "ku buzima bwe ngo ashobore gusaba uburenganzira bwe".

Arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by’ubugome mu mategeko y’u Rwanda bisaza gusa nyuma y’imyaka 10.

Kayumba yabibajijweho mu kwezi kwa gatatu, yongeye kubibazwaho kuwa kane w’iki cyumweru ariko ubu bwo yahise afungwa. Ibyo byaha we yumvikanye kenshi abihakana.

Ntirenganya avuga ko Kayumba yashinze ishyaka rya politiki tariki 16/03/2021 bucyeye tariki 17/03 bikandikwa mu binyamakuru ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda.

Ati: "Tariki 23/03 yitabye RIB arabazwa, yongera gusubirayo tariki 29/03 bamushinja n’undi mukobwa wa kabiri ngo wo mu 2012."

Kwiyicisha inzara ’kugira ngo yumvwe’

Umunyamategeko wa Kayumba avuga ko yamusuye kuwa gatanu nimugoroba agasanga yafashe umwanzuro wo kwiyicisha inzara "nk’uburyo bwo kugira ngo uburenganzira bwe bwumvikane".

Ati: " Yambwiye ko impamvu abikoze ari ukubera ko yimwa ubutabera kandi ihame ari uko umuntu akurikiranwa adafunze, gufungwa bikaba irengayobora.

"Akavuga ati ’ko nari maze amezi agera kuri atanu [nkurikiranwa] ko ntaho nari naragiye, kandi ibisabwa ni umuntu uzwi, ni umuntu ufite aho aba hazwi, ntabwo natoroka ubutabera’, ibyo yarabisabye akibaza impamvu atabihawe kandi ngo hari abandi babihabwa."

Kwanga kugira icyo arya cyangwa anywa bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’uyu wari umwalimu wa kaminuza agahagarikwa by’agateganyo ubwo yari afungiye ikindi cyaha mu kwezi kwa gatanu 2020.

Me Ntirenganya ati: "Nanjye nk’umwunganizi we binteye impungenge kuko afite na diabete, ariko umuntu burya niwe wifatira icyemezo ku buzima bwe.

"Leta yo icyo igomba gukora ni ukumurinda kugira ngo ubuzima bwe budahungabana kuko aramutse anapfuye ubwo butabera se ababushaka baba babubonye ko ikurikiranacyaha rihita rihagarara?"

Iminsi ibiri mbere yo guhamagazwa no gufungwa kwa Kayumba, Perezida Paul Kagame yari yasabye abacamanza guhagurukira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina "cyane cyane gufata ku ngufu abagore n’abana batoya."

Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza, Kagame yagize ati: "Ingamba, ibihano bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragararira buri wese ko tutabyemera."

Yongeraho ati: "Dukwiriye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagishyiramo ingufu tukabona ko kigabanutse byanze bikunze.

"Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira, bakwiriye guhabwa ibihano biremereye, kuburyo bishobora gufasha kubuza abandi kubijyamo."

BBC