Print

Umukarani yahanutse kuri etaje ya 2 y’inyubako y’isoko rya Nyarugenge Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2021 Yasuwe: 1965

Uyu musore yahanutse ku igorofa rya Kabiri ry’inyubako y’Isoko rya Nyarugenge, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021,. Yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Rimwe na rimwe ku Cyumweru ku nyubako y’isoko rya Nyarugenge haba hari abantu mbarwa ku buryo ibintu nk’ibyo bishobora kuba ariko ntihagire ubimenya. Niko byanagenze kuko umunyamakuru wacu yahageze hashize akanya bibaye gusa abantu babazwaga uko byagenze wasangaga bamwe nta makuru babifiteho.

Umwe mubo byabaye areba, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Nagiye kubona mbona ingofero iratakaye ngira ngo wenda iramucitse, na we yahise asa nkaho amanutse ashaka nko kurira ikintu, yahise agwa abanjije amaguru.”

Yavuze ko nubwo kwiyahura abifata nk’igikorwa kigayitse ariko bishoboka ko uwo musora yari afite ikibazo nubwo atabona ko igisubizo cyari icyo kwiyambura ubuzima.

Ntabwo biramenyekana icyatumye uwo mukarane ahanuka nubwo hari abakeka ko yaba yagerageje kwiyahura.

Ubuyobozi bw’Isoko rya Nyarugenge bwirinze kugira byinshi butangaza , ariko bwemerera IGIHE ko amashusho amugaragaza ahanuka ari kwifashishwa mu iperereza kugira ngo hamenyekane icyabiteye.

Inkuru ya IGIHE