Print

Umuhanzi yakoze agashya asimbuza imisatsi ye iminyururu ya zahabu yashinzwe mu mutwe we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2021 Yasuwe: 2263

Umuhanzi w’umunyamerika witwa Dan Sur, yakoze agashya aba umuntu wa mbere wasimbuje imisatsi yo ku mutwe we amasheni ya zahabu mu rwego rwo kwirimbisha.

Uyu muhanzi mu njyana ya reggaeton na rap w’imyaka 23 yakoze agashya ajya kuri Tik Tok arangije ahita yerekana umutwe we yemeza ko amashene yateyemo yayasimbuje umusatsi we karemano.

Uyu muhanzi ukomoka muri Megizike, yari afite umusatsi miremire y’umukara miremure mbere yo kuwuhindura kugira ngo agaragare neza muri ubu buryo.

Muri imwe mu mashusho ye, Sur yavuze ko yashakaga kwinjira mu isi ya rap, ibyo bikaba byaramuteye guhinduka.

Ati: “Ukuri ni uko, nashakaga gukora ikindi kintu gitandukanye kuko mbona abantu bose basiga umusatsi. Ndizera ko abantu bose batazanyigana ubu ".

Uyu muhanzi yahise asobanura uburyo yashyize iminyururu ku mutwe, avuga ko nta kiguzi yakoresheje mu kubikora.

Ati: "Ndayifite nk’ifuni yatewe mu mutwe kandi icyo kintu gifite udukoni kandi byose bifataniye mu gihanga cyanjye, munsi y’uruhu rwanjye.

Ni umusatsi wanjye. Umusatsi wa zahabu. Umuraperi wa mbere ufite umusatsi wa zahabu watewe mu mateka y’abantu.

Uyu muhanzi asanzwe azwiho kugira imisatsi idasanzwe ndetse akunze kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo akora.