Print

Miss Rosine Mukangwije yambitswe impeta n’umukunzi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 September 2021 Yasuwe: 1820

N’ibirori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Nzeri 2021, muri Great Hotel iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

Mukangwije Rosine wegukanya ikamba rya Miss Elegancy mu mwaka wa 2018 akanitabira Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y’urukundo ku mugoroba wo kuwa 11 Nzeri 2021, mu birori byitabiriwe n’inshuti za hafi n’abavandimwe, barimo Umuratwa Anitha Katie, umukobwa wekunye ikamba rya Miss Supranational 2021, ryanamuhesheje guhagararira u Rwanda muri Poland muri uyu mwaka.

Bivugwa ko uyu Chris wambitse impeta uyu mukobwa asanzwe ari umushabitsi ucururiza mu Mujyi wa Kigali.

Miss Umuratwa Kate waruri mu bitabiriye ibi birori , abinyujije kuri instagram, yagaragaje ko atewe ishema n’inshuti ye magara, amurata amashimwe agira ati:"Nkurase amashimwe Mukangwije Rosine kandi ndakwishimiye cyane".