Print

Amafoto adasanzwe y’ibyamamare yaranze ibirori byo ku murika Firime ya mbere ya Alliah Cool

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 September 2021 Yasuwe: 2565

Ku munsi w’ejo tariki ya 13 Nzeri 2021 nibwo umuhango wo kumurika iyi firime wabaye ,aho hari higanjemo ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro mu Rwanda ,yaba muri Cinema no mu muziki, ndetse n’abandi batandukanye aho bari babukereye baje kwihera ijisho, firime ya mbere ya Alliah Cool akoze ku giti cye.

Umuhanzi Platini P umwe mu bahanzi bakunda cyane Alliah
Uyu umuhango watangiye utinze ugendeye ku isaha yari yatanzwe ya saa munani n’igice, ariko utangiye byari ibirori bidasanzwe ubwo abantu bose bagendaga banyura ku itapi itukura, ndetse bakajya aho bari bateganyirijwe bari bufatire amafoto, yarangira bakinjira muri sale igezweho ya ‘Canal Olympia’ bakihera ijisho firime ya “Alliah The Movie”.

Nyuma yo kureba firime, Alliah yageneye ikiganiro abari aho ababwira ko yishimye bitewe n’uko baje kumushyigikira ari benshi. Nyuma, habayeho ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje n’abajyanama be, bavuze ko bakunda Alliah ndetse na Platini kandi ko bishimiye kuza mu Rwanda, baboneraho no kubwira abari aho ko biteguye gushyigikira impano zose aho ziri ku isi yose.

Mu butumwa Alliah yageneye abitabiriye uyu muhango , yatangiye ashimira abitabiriye ubutumire bwe ndetse anasobanura ubutumwa buri muri firime ye, anahishura ko iyi firime ariyo yatumye abajyanama be ba ‘One Percent Management’ bamuhitamo.

Ati: “Nashimye Imana mbere ya byose, kandi mbona ko ari ikintu cyiza ko ndamutse nkoze n’ibindi nazajya mbona ubufasha bw’abantu nkamwe. Niteze kugera kure rwose, inzozi zanjye ziri kure cyane kandi ndabibona ko bishoboka”.


Masamba yari yitabiriye ubutumire bwa Alliah





Abayobozi ba one Percent nabo bitabiriye ibirori byo ku murika firime ya Alliah