Print

Rick Ross yabonye uruhushya rwo gutwara ku myaka 45

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 September 2021 Yasuwe: 1355

William Leonard Roberts II wamamaye ku izina rya Rick Ross mu muziki ni umwe mu baraperi bakomeye muri America akaba n’umuherwe utunze akayabo ka miliyoni 45 z’amadolari. Yahishuye ko yabonye uruhushya rumwemerera gutwara imodoka nyuma y’igihe kinini ntarwo agira. Uyu muraperi yavuze ko yakoze ibizamini byo mu muhanda inshuro nyinshi atsindwa gusa kuri ubu yaruhawe.

Mu kiganiro Good Morning America kinyura kuri televiziyo mpuzamahanga ya CBS, Rick Ross wari umutumirwa yavuze byinshi bitari bisanzwe bizwi ku buzima bwe harimo nko kuba atunze imodoka nyinshi zirenga 90 gusa akaba atarabashaga gutwara n’imwe muri zo. Mu magambo ye yagize ati: ’’Ntunze imodoka zirenga 90 ariko nta n’imwe nabashaga gutwara kuko nahoranaga umuntu untwara buri munsi kuko nta ruhushya nagiraga’’.

Yakomeje agira ati: ’’Abantu benshi bo muri Miami na Atlanta bakundaga kumbona ntwawe n’umushoferi bakagirango ni bya bindi by’abasitari badakunda kwitwara, gusa njyewe mu by’ukuri nuko ntaruhushya nagiraga’’.

Abajijwe impamvu nta ruhushya yagiraga kandi atunze imodoka nyinshi, Rick Ross yasubije ati: ’’Nakoze ibizamini inshuro nyinshi ndatsindwa ngera aho ndabireka mpitamo gushaka shoferi, gusa nyuma nza kongera gukora ikizamini kuko nashakaga kwereka abana banjye ko Se atari umuntu ucika intege byoroshye maze mpita nsinda noneho’’.

Uretse kuba yabivuze kuri televiziyo Rick Ross yanabishyize mu gitabo aheruka gusohora cyitwa ’The Perfect Day To Boss Up’’ aho yabwiye abantu ati’’Ntibizaguce intege igihe ushaka ikintu ntukigereho ako kanya ukiri muto, reba nkanjye nabonye uruhushya rwo gutwara mfite imyaka 45, kuba narabishatse kuva cyera nkabibura ntibyatumye mbireka burundu’’. Kugeza ubu Rick Ross yavuze ko afite ibyishimo kuba yabonye uruhushya rumwemerera gutwara ibinyabiziga.

Ref:thesource.com