Print

Dr.Kayumba Christopher yajyanwe kwa muganga yanga gusuzumwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 September 2021 Yasuwe: 2111

Dr Christopher Kayumba uri mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiye, yajyanywe ku bitaro by’akarere ka Gasabo ngo asuzumwe, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Kuva kuwa gatanu, Kayumba, umunyapolitiki wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda, ari kwiyicisha inzara aho afungiye muri ’station’ ya polisi i Kigali, nk’uko umwunganira mu mategeko abivuga.

Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wunganira Kayumba kuwa mbere yabwiye BBC ko umugenzacyaha ufite dosiye y’umukiliya we yamumenyesheje ko "bamujyanye ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (ex. Police Hospital) kugira ngo bamukorere isuzuma".

Me Ntirenganya amaze kubwira BBC none ko umukiiiya we yanze ko asuzumwa na muganga kuko atari we yasabye kujyanwayo.

Avuga ko Kayumba yanze ko "bamwinjirira mu mubiri kugira ngo bashake ibindi byaha bamugerekeraho noneho bavanye mu mubiri".

Me Ntirenganya avuga kandi ko Kayumba yemeza ko asanzwe afite umuganga amukurikirana.

Ngo yavuze ati: " Njye sindwaye. Murangirira impuhwe z’iki zo kunjyana kwa muganga kugira ngo bamfate ibizamini atari njye nabibasabye?"

Ishyaka yashinze naryo ryatangaje kuri Twitter ko umuyobozi waryo yajyanywe mu bitaro,riti "AMAKURU MASHYA: Tumaze kumenshwa ko Umuyobozi wacu Dr Kayumba Christopher yajyanywe mu bitaro by’Akarere ka Gasabo. Tubibutse ko amaze iminsi yarafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara kubera ihohoterwa akomeje kugirirwa na Leta y’u Rwanda.

Kayumba yafunzwe kuwa kane nyuma yo kubazwa ku byaha akekwaho bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk’uko byatangajwe n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda, RIB.

Me Ntirenganya avuga ko kwiyicisha inzara ari icyemezo bwite cye "ku buzima bwe ngo ashobore gusaba uburenganzira bwe".

Kayumba arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by’ubugome mu mategeko y’u Rwanda bisaza gusa nyuma y’imyaka 10.

Kayumba yabibajijweho mu kwezi kwa gatatu, yongeye kubibazwaho kuwa kane w’iki cyumweru ariko ubu bwo yahise afungwa. Ibyo byaha we yumvikanye kenshi abihakana.

Ntirenganya avuga ko Kayumba yashinze ishyaka rya politiki tariki 16/03/2021 bucyeye tariki 17/03 bikandikwa mu binyamakuru ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda.

Ati: "Tariki 23/03 yitabye RIB arabazwa, yongera gusubirayo tariki 29/03 bamushinja n’undi mukobwa wa kabiri ngo wo mu 2012."