Print

Volleyball:Tunisia yisubije igikombe cya Afurika itsinze Cameroon

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2021 Yasuwe: 312

Ikipe y’Igihugu ya Tunisia yisubije Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo nyuma yo gutsinda Cameroun amaseti 3-1 (16-25, 25-21, 25-21, 25-16) ku mukino wa nyuma wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri.

Cameroon yari yitezwe ko yihorera kuri iki kigugu cyayitsinze muri 2019,yongeye gutungurwa itsindwa irushwa na Tunisia iri ku rwego rwo hejuru cyane muri Afurika.

Cameroun yatsinze iseti ya mbere mu buryo bworoshye ku manota 25-16, ariko itungurwa no gutsindwa ebyiri zakurikiyeho kuri 25-21.

Tunisia ifite abakinnyi bafite ubuhanga budasanzwe yaba mu kubaka umukino no gutera ibiro,yatsinze iseti ya nyumaku manota 25-16 ihita yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya 11.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Misiri yatsinze Maroc amaseti 3-1 (23-25, 28-26, 25-21, 25-18).

U Rwanda rwasoreje ku mwanya wa gatandatu rutsinzwe na Uganda amaseti 3-1 (25-21, 23-25, 20-25, 13-25) mu gihe Nigeria yabaye iya karindwi itsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

Kenya, Mali, u Burundi, Niger, Burkina Faso, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Tanzania niko zikurikirana mu myanya icyenda ya nyuma.