Print

Cristiano Ronaldo yakoze ku mutima umugore ucunga umutekano ku kibuga yashose umupira akitura hasi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2021 Yasuwe: 3736

Rutahizamu wa Manchester United, Cristiano Ronaldo,yateye ishoti rikomeye hanze atabishaka rikubita umugore wacungaga umutekano kuri stade ahita yikubita hasi ubwo we na bagenzi be barimo kwishyushya mbere y’umukino.

Mbere y’uyu mukino Manchester United yatsinzwemo na Young Boys ibitego 2-1,Cristiano Ronaldo yateye ishoti rikomeye hanze y’ikibuga,umupira ugonga umurinzi wo ku kibuga yikubita hasi abari kumwe nawe bahita bajya kumutabara.

Uyu mukinnyi abonye uyu mugore yituye hasi,yahise ajya kumureba no kumuhumuriza no kumenya ko nta kibazo yagize,yahise asubira mu kibuga.

Ubwo uyu mukino wari urangiye,Cristiano Ronaldo yahise ajya guha amashyi uyu mugore ucunga umutekano arangije amuhereza umupira yakinnye yambaye.

Uyu mugore yagaragaye yishimye nyuma yo guhabwa uyu mupira na Cristiano Ronaldo ukundwa n’abafana benshi kurusha abandi ku isi.

Ronaldo yaraye atsinze igitego cya 3 muri United mu mikino 2 amaze kuyikinira,gusa Young Boys yo mu Busuwisi yaraye ibatsinze ibitego 2-1.

Ronaldo yaraye anganyije agahigo na Iker Casillas ko kuba abakinnyi bamaze gukina imikino myinshi kurusha abandi bose muri UEFA Champions League.Bombi bamaze gukina imikino 177.