Uyu mubyeyi n’umuhungu batawe muri yombi n’abakozi bo mu kigo gishinzwe umutekano no kurinda umutekano w’abaturage muri Nijeriya (NSCDC) nyuma yuko umuyobozi wo mu ntara ya Kaima amenyeshejwe ubusambanyi bw’aba bombi.
Umuvugizi wa Kwara NSCDC, Babawale Afolabi yemeje ko Fati amaze kubyarana n’umuhungu we abana batatu.
Irindi genzura ryerekanye ko Fati yari amaze kubyara abana 11 ku mugabo we wa mbere (se wa Adamu) mbere yo kubyarana abandi bana batatu na Adamu.
Byamenyekanye kandi ko Fati yanaryamanye n’umuhungu we muto uzwi ku izina rya Boni, ubu uri mu buhungiro.
Afolabi watangarije aya makuru Daily Trust, yavuze ko Fati n’umuhungu we birukanwe.
Fati n’umuhungu we w’imfura, Adamu, birukanwe ku itegeko rya komanda nyuma y’iperereza ryabakozweho hanyuma bashyikirizwa abakozi ba Repubulika ya Bénin ku mupaka.
Afolabi ati: "Ariko mu iperereza, umuhungu wa mbere, Adamu yemeye ko yari amaze imyaka irindwi afitanye umubano udasanzwe na nyina."
Nk’uko amakuru yatanzwe n’umuntu uzi neza umubano w’aba bantu yabitangaje, ibibazo byatangiye igihe Fati yafatwaga n’umuhungu we wa mbere, Adamu, aryamanye n’umuhungu we wa kabiri, Boni, mu murima wabo.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Trust yagize ati: "Ivumburwa rya murumuna wa Adamu aryamanye n’umugore we (nyina) mu murima ,byaje kuba impaka zikomeye hagati y’abavandimwe bituma abandi bahinzi bo muri ako karere babimenya.
Nyuma byaje gutuma Adamu na Fati bafatwa n’abakozi ba NSCDC bajyanwa ku kigo cya Moshe Gada muri Kaiama. Boni ariko yaratorotse kandi aracyahunga."