Print

Cristiano Ronaldo yimutse mu nzu y’akataraboneka yari atuyemo kubera urusaku rw’intama bari baturanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2021 Yasuwe: 2960

Uyu mukinnyi mushya wa Manchester United w’imyaka 36, ​​akunda kuruhuka cyane nyuma y’imikino n’imyitozo,ariyo mpamvu yimutse akava muri iyi nzu y’ibyumba birindwi akajya mu yindi.

Ronaldo yahisemo kwimukira mu yindi nzu ya miliyoni 3 z’amapawundi nayo ifite ibyumba byo kuraramo birindwi isanzwe ari iy’uwahoze akinira Manchester United.

Itsinda ry’abashinzwe umutekano niryo ryazanye uyu mukinnyi mushya wa Man Utd n’umuryango we muri uru rugo rwa miliyoni 6 z’amapawundi nyuma yo kwemera gusubira muri United.

Ariko uyu rutahizamu, umukunzi we Georgina Rodriguez w’imyaka 27, hamwe n’abana babo bane bayivuyemo nyuma y’icyumweru kimwe gusa,kubera urusaku rw’intama ndetse n’umutekano utizewe.

Uwatanze amakuru yagize iti: “Nubwo inzu ari nziza kandi izengurutswe n’urwuri n’ishyamba ariko yegereye intama zisakuza cyane mu gitondo.

Yari yegereye inzira nyabagendwa kandi umuhanda uri imbere watumaga abantu bareba inyubako imbere.

Ronaldo ni umukinnyi w’umunyamwuga cyane utanga byinshi kugira ngo aruhuke nyuma y’imikino, bityo hemejwe ko ari byiza aramutse yimutse we n’umuryango we.”

Urugo rushya Ronaldo yimukiyemo, muri Cheshire, rufite pisine, icyumba cya sinema hamwe na garage y’imodoka enye nubwo we afite imodoka nyinshi yatanzeho akayabo ka miliyoni 17 zamapawundi.

Iyi nyubako ye nshya ifite kamera za CCTV, amarembo y’amashanyarazi kandi irinzwe n’abashinzwe umutekano benshi.

Nk’uko abashinzwe imitungo babitangaza,iyi nzu irihariye bitewe n ’ubusitani bwiza bugaragaza ubwiza bwayo.

Uwatanze amakuru yagize ati: “Ronaldo yabaga hafi aho ubwo yakinaga muri United mbere, ariyo mpamvu yumva ari nko mu rugo."