Print

Umunyamideli Rugamba yambitse impeta umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 September 2021 Yasuwe: 1586

Umukunzi wa Rugamba ,’Sharon’ yanditse kuri konti ye ya Twitter mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021, abwira inshuti ze n’abandi ko yambitswe impeta y’urukundo. Ati “Buri wese afate icyo kunywa.”

Bucyeye, Sharon yanditse yifuriza igitondo cyiza Matthew Rugamba arenzaho emoji y’umutima, emoji igaragaza icyo kunywa anakoresha emoji ishushanya impeta y’urukundo.

Mu kumusubiza, Rugamba yagaragaje ifoto ari kumwe n’umukunzi we bari ahantu hatatse handitse "Marry me" ubwo yamusabaga kumwemerera bakazabana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore.

Uyu mukobwa yananditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yemereye [Yambwiye ‘Yego’] Rugamba gukomezanya urugendo rw’urukundo ruganisha kurushinga.

Inzu y’imideli ya House of Tayo yavuye ku kifuza cyo gushaka kugira umwihariko mu kumurika imideli n’ibindi biyishamikiyeho. Uhereye nko kuyindi mideli ukagera kuburyo Abongereza badoda bijyanye na gakondo yabo.

Intumbero ya House of Tayo ni ugukora imideli ariko ikaba imurika ubushongore, ubukaka n’umurange wa Afurika. Iki kigo gikorana n’abahanzi nyarwanda ndetse n’abadozi. House of Tayo yambika ibyamamare mu ngeri zinyuranye n’abandi.

Matthew Rugamba washinze inzu y’imideli ‘Tayo’ yagaragaje ko yambitse impeta y’icyizere umukunzi we

‘nonsharon_xo’ [Niyo mazina akoresha kuri Twitter] yatangaje ko yabwiye ‘Yego’ umukunzi we Rugamba

Inshuti z’aba bombi barimo Clare Akamanzi Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere, RDB, zishimiye intambwe bombi bateye yo kwiyemeza kurushinga

Sharon na Rugamba bamaze igihe mu munyenga w’urukundo