Print

Kigali: Umugabo yiyahuye asimbutse ku igorofa riri mu mugi rwagati [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2021 Yasuwe: 5281

Umugabo utaremenyekana imyirondoro yiyahuriye ku nyubako ya La Bonne Adresse iherereye mu mujyi rwagati, aho bivugwa ko yasimbutse iyi nyubaho ahagana saa yine zo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, agwa ku mudoka, aranegekara cyane ahita ajyanywa kwa muganga.

Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa Mutabazi [amazina ye yose ntaramenyekana] yabanje guhamagara mushiki we amubwira ko ari ku Ubumwe Hotel agiye kwiyahura, kuko ubuzima bwamunaniye.

Mushiki we yagerageje guhita atega umumotari ngo aze amufate, ageze mu mujyi asanga inyubako yamubwiye si yo ahubwo yari mu nyubako ya La Bonne addresse ari nayo yahise ageragerezamo kwiyahura.

Mu gusimbuka, uyu musore yaguye hejuru y’imodoka avunika amaboko n’amaguru, bigaragara ko yaviriye imbere ariko ntiyapfa. Yahise ajyanwa kwa muganga ako kanya.