Print

Umuzunguzayi w’umugore yatuye hasi Umunyerondo ku isoko rya Nyarugenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2021 Yasuwe: 3596

Abagore 2 bikekwa ko bari mu bucuruzi butemewe [Abazunguzayi] bateraniye abakora irondo ry’isuku umwe afata umugabo umwe amutura ahasi imbere ya rubanda.

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umugore ukubita umugabo ukora akazi k’irondo wari unambaye impuzankano amutura hasi aracuranguka.

Uyu murwano washyizwe ku mbuga nkoranyambaga n’umunyamakuru Oswald uzwi nka Oswakim wa TV10 wabereye ku isoko rya Nyarugenge riherereye mu Mujyi rwagati.

Aya mashusho yatangiye umugore ajya gutora agakapu kari gatawe hasi n’uyu munyerondo agahereza umugore wari hafi ati "Mfasha Chantal."

We na mugenzi we bahise bigabanya abanyerondo,umwe yahise akubita umugeri umugore wa mbere,mu gihe undi we yafashe umunyerondo wa kabiri aramuzunguza amutura hasi.

Muri ayo mashusho humvikanamo ijwi ry’umugabo usa nk’uri kogeza agira ati “Abagore barakwambara."

Uyu n’undi muntu ushinzwe umutekano ukubiswe n’umuturage nyuma ya Safari George wo mu karere ka Nyagatare wakubise umukozi wa DASSO ubwo yari mu mukwabu wo kubuza aborozi kujyana amatungo mu gasozi.

Uyu Safari wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga,yakatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.