Print

US: Umugabo arasaba indishyi ya $1m kuko mwalimukazi yogoshe umukobwa we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2021 Yasuwe: 438

Ikirego cya Jimmy Hoffmeyer kivuga ko uburenganzira bw’umukobwa we w’icyotara bwahonyowe.

Yavanye uyu mukobwa we muri iryo shuri.

Iperereza ryakozwe n’iri shuri rya leta ryarangiye mu kwa karindwi ryanzuye ko nubwo uyu mwalimukazi yarenze ku mategeko y’ishuri ibyo atabikoreye ivanguraruhu.

Uyu mwalimukazi yarahanwe ariko akomeza akazi ke ku ishuri ribanza rya Ganiard Elementary School muri leta ya Michigan.

Jimmy Hoffmeyer yabwiye ibiro ntaramakuru Associated Press ko mu kwezi kwa kane umunsi umwe umwana we yavuye ku ishuri igice kinini cy’umusatsi we ku ruhande rumwe cyogoshwe.

Avuga ko umwana bigana yakoresheje umukasi agakata umusatsi muremure wa Jurnee ubwo bari mu modoka y’ishuri.

Hashize iminsi ibiri, Jurnee yagarutse ku ishuri n’umusatsi we wo ku rundi ruhande bawogoshe - nubwo mbere umubyeyi we yari yamujyanywe kwa kimyozi akaringaniza umusatsi we.

Jimmy Hoffmeyer avuga ko yaketse ko ari undi mwana wongeye kumwogosha, ariko Jurnee yamubwiye ko ubu noneho byakozwe na mwalimukazi. Ati: "Mwalimukazi we yawukase byo kuwumaraho."

Ikirego kiri mu rukiko rwa leta ya Michigan kirega ririya shuri n’abakozi baryo babiri, nk’uko MLive.com ibivuga.

Hamwe no guhonyora uburenganzira bw’umwana, icyo kirego cyongeraho ihohotera rishingiye ku ruhu, kubabaza imbamutima ku bushake, gusagarira hamwe no gukubita.

Ku bw’ibyo uyu mubyeyi arasaba impozamarira ya miliyoni imwe y’amadorari ya Amerika.

Nta gisubizo kiratangazwa n’abaregwa kandi iri shuri ry’akarere ntacyo riratangaza ku mugaragaro ku byo riregwa.

BBC