Print

Umugore amaze iminsi 5 agendana icyapa cyanditseho ko ashaka umugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2021 Yasuwe: 2476

Umugore witwa Baby Nai ukomoka muri Buza Temeke mu gihugu cya Tanzania yavuze ko arimo gushaka umugabo babana ubuzima bwe bwose,ufite imyaka iri hagati ya 20 na 70 kandi wubaha Imana,mu gihe abamunenga bifuza ko yagira umuco akareka kwiyandagaza.

Uretse kugenda afashe iki cyapa,Madamu Nai agenda yambaye agatimba mu rwego rwo kwereka abagabo ko yiteguye gukora ubukwe umushaka wese yahita amwegukana nta gutinda.

Madamu Nai yongeyeho ko uyu ari umunsi wa gatanu wo kugendana n’icyapa cyo gushaka umugabo mu muhanda kandi ko abona nta kibazo cyo kugendana iki cyapa ashaka umugabo kuko atanyuranyije n’amategeko y’igihugu.

Muri iki kiganiro yagiranye na EATV yashoje avuga ko aramutse abuze umugabo ashaka muri Dar es Salaam azajya muri Arusha, Mwanza na Mbeya kandi aramutse naho amubuze azajya muri Kenya na Uganda.