Print

Kamonyi: Polisi yafashe abacyekwaho kwambura abaturage bakoresheje imihoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2021 Yasuwe: 1024

Uko ari 12 bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rukoma mu tugari twa Kazirabonde na Gishyeshye mu midugudu ya Bigobe,Gatwa na Gahungeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko abaturage bo muri iriya midugudu bari bamaze igihe bataka ko hari itsinda ry’abantu bitwaje imihoro babatega ku mugoroba bwije bakabambura ibyo bafite ndetse bakanabakubita. Ayo makuru bayahaye abayobozi mu nzego z’ibanze bakora urutonde rw’abantu biyise abahebyi bajya gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biba mu Murenge wa Rukoma.

SP Kanamugire yagize ati” Kubera ko abaturage babana na bariya bantu akenshi usanga babazi, ni abantu biyise abahebyi bajya gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro ndetse aya makuru yanatanzwe na bamwe mu bafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko hari abantu baza gucukura amabuye mu birombe byabo rwihishwa. Abaturage bavuga ko iyo bamaze kugurisha ayo mabuye bajya kunywa inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge bamara gusinda bagatangira gutega abantu bakabambura abandi cyane cyane abagore ndetse bagakubita n’abaturage.”

SP kanamugire akomeza avuga ko aba bantu uko ari 12 bafashwe ari mu gitondo kare bamwe barimo kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagafatwa bafite ibikoresho bifashisha bacukura. Abandi bafatiwe mu mazu babamo, hari n’uwasanganwe udufuka 6 turimo amabuye y’agaciro atarayungururwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze batanze amakuru bakanagaragaza bariya bantu kugira ngo bafatwe. Yabasabye gukomeza ubwo bufatanye mu kwicungira umutekano.

Ati” Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu kwicungira umutekano kandi tunabasaba gukomereza aho. Bariya bantu barashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha hakorwe iperereza ku byo abaturage babarega.”

Yakomeje anibutsa abantu kwirinda kujya mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko anagaragaza ko ababagurira ayo mabuye nabo ibyo bakora bitemewe n’amategeko kandi bazafatwa babihanirwe.

Abafashwe uko ari 12 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye kwiba byakozwe nijoro, iyo kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.