Ni rushanwa ryari rihatanyemo abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, harimo na Rukundo Dismas w’imyaka 26 wari uhagarariye u Rwanda.
Rukundo yabashije kuboneka mu icyenda ba mbere. Abasore bane bavuyemo Mister Africa International 2021 barimo umunya- Côte d’Ivoire, umunya-Angola ari nawe wegukanye ikamba, umunya-Zimbabwe ndetse n’umunya-Sierra Leone.
Mister Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w’igishongore. Eryvaldo Reis wegukanye ikamba, yasimbuye Emmanuel Umoh wo muri Nigeria wari umaze umwaka afite iri kamba.
Muri iri rushanwa kandi, Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa.
Uyu musore yahize abandi mu kugira ibituza, ajyanisha n’imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi, bituma yegukana iri kamba. Ku myaka 15 y’amavuko, ni bwo yatangiye gukora siporo yubaka umubiri, atoza benshi bituma umubiri we ugira imiterere myiza.
Moctar Drame wo muri Côte d’Ivoire, yabaye igisonga cya mbere naho Moussa Sedogo [Prince] aba igisonga cya kabiri.
Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by’iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe, mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.
Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions ifatwa nka ‘nimero ya mbere’ mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere.
Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be, yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.
Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.
Rukundo wari uhagariye u Rwanda muri aya marushanwa yabuze amahirwe