Print

Umusore Lil Nas yogeye kwibasirwa bikomeye nyuma yo gusohora amafoto yakorewe Baby Shower

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 September 2021 Yasuwe: 1309

Lil Nas X yavuze ko aya mafoto ari ateguza album yenda gusohora, ndetse ko iyi album ayifata nk’umwana we ariyo mpamvu avuga ko atwite.

Montero Lamar Hill umaze kwamamara ku izina rya Lil Nas X mu muziki, ni umuraperi ugezweho muri Amerika udahwema kuvugwa cyane mu itangazamakuru, bitewe n’udushya ahorana. Mu minsi ishize uyu muraperi wemeye ko ari umutinganyi ku mugaragaro, yasohoye amafoto menshi agaragaza ko atwite gusa agamije kwamamaza album nshya yenda gusohora yise ’Montero’, iyi album akaba avuga ko ayigereranya n’umwana wenda kuvuka akaba ariyo mpamvu atwite.

N’ubwo bizwi ko bidashoboka ko umuhungu yasama, ntabwo byabujije Lil Nas X gukoresha inda itari iya nyayo, akerekana ko atwite nyamara ataribyo. N’ubwo kandi yanenzwe cyane hirya no hino kumbuga nkoranyambaga, ntibyamubujije kongera gucisha ururondogoro abantu ubwo yakoraga ibirori bya ’Baby Shower’, bisanzwe bikorwa n’abagore benda kwibaruka. Yatangaje ko abikoze kuko umwana atwite agiye kuvuka, ariyo album agiye gusohora. Ibi byateje amagambo menshi kumbuga nkoranyambaga, benshi bamubwira ko yarengereye ndetse ko ari ugusuzugura no gukinira ku babyeyi n’abana.

Mu mafoto akurikira, irebere uko ‘Baby Shower’ y’umutinganyi Lil Nas X yari yifashe:



Lil Nas X w’imyaka 22 umaze kumenyerwaho gukora ibintu bitangaje, birimo kwamamaza inkweto zirimo amaraso y’abantu nyuma zigakurwa ku isoko, aherutse no kwerekana umuhungu bahuje igitsina bakundana. Kuri ubu yavuze ko iyi album agereranya n’umwana atwite, ko izasohoka kuri uyu munsi tariki ya 17Nzeri 2021.

View this post on Instagram

A post shared by MONTERO (@lilnasx)