Abantu batazwi bateye irimbi rya Kawiku mu karere ka Mwinilunga muri Zambia,bajya ku gituro kimwe basenya imva barangije bataburura umubiri warimo barawutwara.
Amabuye yose yari kuri iyi mva yo muri iyi ntara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba yangijwe n’abantu bamwe batazwi,batwara umurambo.
Igenzura ryabereye mu irimbi ku wa gatatu mu gitondo ryerekanye ko amabuye yose y’imva yamenetse.
Iki kibazo cyateye abaturage baho ubwoba bibaza icyo abari inyuma yiki gikorwa bashaka.
Icyatangaje cyane abaturage bo muri ako gace, nuko umurambo wari muri icyo gituro waburiwe irengero.
Ni ubwambere igikorwa nkiki cyabaye muri iri rimbi gusa Polisi yasuye iryo rimbi ntiyahise itanga ibisobanuro kuri iki kibazo.