Print

Umutoza Tuchel yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umukozi we wo mu rugo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2021 Yasuwe: 4480

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo yakoreye umukozi we wo mu rugo ukomoka muri Philippines,yaguriye inzu ndetse akishyurira umwana we w’umuhungu ibitaro.

Uyu mukozi wa Tuchel yaje mu Bufaransa aje gushaka akazi ko mu rugo kugira ngo abone amafaranga yo kwishyura ibitaro umuhungu we abagwe umutima.

Uyu mukozi yagize amahirwe akubitana n’uwari umutoza wa Paris Saint-Germain,Thomas Tuchel,amuha akazi ariko ngo uyu mugore yakoraga amasaha y’ikirenga kugira ngo abone amafaranga menshi abashe kuvuza umwana we.

Uyu mutoza w’Umudage w’umunyabuntu yakoze mu mufuka we kugira ngo afashe uyu mugore nyuma yo kumenya ko akora amasaha y’ikirenga kugira ngo avuze umwana we.

Tuchel w’imyaka 48 yamaze imyaka 2 atoza ikipe ya PSG ndetse yari atuye mu karere kitwa Hauts-de-Seine mu mujyi wa Paris.

Uyu mutoza n’umugore we Sissi bakimara kugera mu Bufaransa bavuye mu ikipe ya Borussia Dortmund,bahaye akazi umukozi wo mu rugo ukomoka muri Filipine.

Uyu mugore yarakoraga cyane ndetse igihe cyose umuryango wa Tuchel umukeneye ukamubona byatumye bibaza impamvu akora ubutaruhuka.

Uyu mugore yabaye inshuti y’umuryango wa Tuchel kugeza ubwo bamufungukiye bamubaza impamvu akora cyane ubutaruhuka,ababwira ko afite umwana urwaye umutima yabuze amafaranga yo kumuvuza.

Umutoza Tuchel yakozwe ku mutima n’ubwitange bw’uyu mugore ahita yishyura amafaranga yose akenewe kugira ngo umwana we abagwe atabanje kubaza uyu mugore.Iki gikorwa cyo kubaga uyu mwana cyagenze neza cyane,asubira kuba muzima.

Ubwo Tuchel yarimo arwana nibyo kwirukanwa na PSG,yahise yegera uyu mukozi we amubaza inzozi zikomeye yumva afite mu buzima.

Uyu mugore yamusubije ko arota gusubira iwabo muri Filipine akubaka inzu nziza yo kuzabanamo ubuzima bwe bwose n’umuryango we.

Thomas Tuchel yahise yirukanwa na PSG ajya muri Chelsea ariko mbere yo kugenda ntiyibagiwe uyu babanye neza,yahise amugurira inzu nziza cyane muri Philippines atuyemo ubu n’umuryango we.

Iyi myanzuro yose Tuchel yafashe yayifatanyije n’umugore we Sissi umushyigikira mu kazi ke ka buri munsi ndetse amaze imyaka 12 amutera imbaraga.

Uyu mugore ari mu bagira inama Tuchel ku bijyanye n’aho akwiriye kujya gutoza ndetse ngo niwe waje gushaka inzu bazabamo ubwo Tuchel yari agiye kuza muri PSG.

Tuchel n’umugore we Sissi bafitanye abana 2 b’abakobwa ndetse uyu mutoza atabwo akunda kuvugwa cyane mu binyamakuru cyangwa ngo yigaragaze cyane.


Tuchel n’umugore we Sissi bahinduriye ubuzima umunya Philippines