Print

Rukundo waruhagarariye u Rwanda muri Mister Africa yegukanye ikamba ry’Umusore ugaragara neza [Amafoto]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 17 September 2021 Yasuwe: 2114

Rukundo Dimas yari mu basore icyenda bageze mu cyiciro cyibanziriza icya nyuma. Harimo uwo muri Cameroon, Togo, Nigeria, Congo, Zimbabwe, Ivory Coast, Sierra Leone, u Rwanda ndetse na Angola.

Iri rushanwa ryari rihatanyemo abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika harimo na Rukundo Disman w’imyaka 26 wari uhagarariye u Rwanda.


Miss Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w’igishongore. Eryvaldo Reis wegukanye ikamba yasimbuye Emmanuel Umoh wari umaze umwaka afite iri kamba.


Muri iri rushanwa kandi, Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa’.

Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by’iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ni ku nshuro ya Gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions ifatawa nka nimero ya mbere mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya mbere.

Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.