Print

Judith wahoze arumugore wa Safi yaguze akayabo album ya Fatakumavuta

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 September 2021 Yasuwe: 1374

Fatalogy ni album Fatakumavuta ateganya kumurika tariki 30 Nzeri 2021, icyakora yamaze gutangaza ko uwifuza kuyigura no kumutera inkunga azayibona ku giciro cya miliyoni 1 Frw.

Mu butumwa burebure bwa Fatakumavuta umenyerewe mu itangazamakuru by’umwihariko mu makuru y’imyidagaduro, yagaragaje ishimwe rikomeye nyuma y’uko abonye umukiriya wa mbere wa Album ye ’Fatalogy’. Yaguzwe na Judith Niyonizera uherutse kwinjira muri sinema, ayishyura amadorali 1000 y’amanya Canada, mu manyarwanda akaba ari hafi Miliyoni (781,188 Frw). Yagize ati: "Amateka arandistwe ibyari inzozi bibaye inkuru mpamo. Judith Niyonizera abaye umunyarwandakazi wa mbere uguze album ’Fatalogy’ ayiguze amadorali 1000 y’ama Canada."

Akomeza agaragaza ko amushimiye amusabira umugisha agira ati: "Imana iguhe umugisha urakoze guhesha umuziki nyarwanda agaciro hagati aho hakenewe nibura kugurisha Copy 10 kugira ngo album mbone kuyishyira hanze bitari ibyo nzajya nyiyumvira hamwe na Judith". Iyi Album n’ubwo yaciye amarenga yo kuba yasubika ishyirwa hanze ryayo mu gihe byaba bigeze igihe yateganyije kuyishyira hanze hataraboneka abakiriya 10, biteganijwe ko izajya hanze kuwa 30 Nzeri 2021. Ni album iriho abahanzi 25 ikaba igizwe n’indirimbo 12.