Print

Ihere ijisho ikimero n’ubwiza umukobwa uri mu ndirimbo ya Platini P “Shumuleta”[AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 18 September 2021 Yasuwe: 2341

Amashusho meza kugeza ubu niyo mbarutso ndetse n’urufunguzo rw’umuhanzi rumufungurira aho ageze hose iyo yayitayeho cyane ndetse akayaha n’umwanya cyane cyane iyo afite intumbero nziza z’aho yifuza kugera. Uburyo uteguramo kuva k’ugomba gufata ayo mashusho, aho ari buyafatire, abo ari bwifashishe ndetse n’ibyo ari bwifashishe, ni bimwe mu bigira amashusho y’umuhanzi meza cyane cyane iyo ashyizemo impinduka kuko abantu bo baba bakeneye kureba ibintu bishya.

bi byose bivuzwe haruguru ni byo byitaweho n’umuhanzi Platini P wakoze amashusho ari ku rwego mpuzamahanga urebeye mu ndirimbo Shumuleta imaze umunsi umwe isohotse, yaba inzu yafatiwemo ayo mashusho, abantu yifashishijemo n’ibyo yifashishijemo, byose byari byateguwe.

Muri iyi nkuru tugiye kwibanda ku mukobwa uvuka mu gihugu cya South Africa ariko ukorera akazi ke i Abuja mu gihugu cya Nigeria witwa Crystal wagaragaje ubuhanga muri iyi ndirimbo nshya ya Platini P. Uburyo uyu mukobwa yagaragaye muri iyi ndirimbo biragaragara ko ari ibintu amenyereye.

Mu kiganiro Umuhanzi yagiranye n’Inyarwnda Platini P yavuze ko uyu mukobwa ari umubyinnyi kabuhariwe ndetse w’umuhanga ukorera akazi ke Abuja ariko avuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Yagize ati: "Yitwa Crystal, ni umunya South Afica akunda kugaragara mu mashusho y’abahanzi bakomeye ariko ni umubyinnyi ukomeye ukorera Abuja".










Comments

MK 18 September 2021

Oya ni shitani igenda n’amaguru


abagabo 18 September 2021

Isi yararngiye. Ubwp azashaka yubaje urugo rukomere anubahen’umugabo. Iso ihemukirwa na ba nyirayo


18 September 2021

umva abahanzi murasebya umuco nyarwaxda