Print

"N’ubwa mbere Rayon Sports igiye gukinisha abakinnyi batari ku rwego rwayo”-Masudi Djuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2021 Yasuwe: 3124

Umutoza mushy wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangaje ko uyu mwaka iyi kipe idafite abakinnyi bakanganye nk’abo yagiye igira mu myaka ishize gusa yemeza ko byatewe nuko habayeho gutinda mu kujya ku isoko.

Uyu munyabigwi wa Rayon Sports wanayihesheje igikombe cya shampiyona muri 2017,yavuze ko ikipe bafite uyu mwaka itari hejuru mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwayo rwa You Tube.

Masudi amaze gukoresha imyitozo 3 muri 4 ikipe imaze gukora,yagize ati “Reka mvugishe ukuri.Ndebye n’ubwa hazaba hari abakinnyi batari ku rwego rwa Rayon Sports,ariko niko bigenda iyo utangiye utinze.

Ni byiza kuko tugiye kugenda tubakuramo kugeza tubonye abari ku rwego rwa Rayon Sports tunashakisha n’abandi.Ufite amahirwe yo gukinisha abanyamahanga 5 bagomba kuba ari abazi gukina bafasha ikipe ntabwo wazana ababayabaye kandi ikipe imaze imyaka 2 idasohoka.

Masudi yavuze ko nubwo hari abakinnyi bari gukoresha igerageza bakanyakanya ariko ngo hagikenewe abandi bakinnyi kugira ngo iyi kipe izabashe guhatana mu mwaka w’imikino utaha.Ati “Benshi ntabwo bari ku rwego rwa Rayon Sports.”

Masudi abajijwe niba hari icyizere yaha abafana mu mikino ya shampiyona yagize ati “Imana niyo itanga.Njye ndi umuyisilamu nizera Imana,nemera ko byose bishoboka.Abatwaye ibikombe nuko bari bafite ubushobozi.Rayon Sports niba itaratwaye ibikombe nuko nta bushobozi yari ifite.Tuzashyiramo imbaraga turebe ko twakora akantu uyu mwaka.

Masudi yavuze ko imyanya aburaho abakinnyi beza ari abakina basatira kuko ngo mu Rwanda ba myugariro n’abanyezamu ntibajya Babura.Yavuze ko hari abakinnyi bamuhamagaye bazaza mu igeragezwa mu cyumweru gitaha ariko ngo intego ihari ari uko bagomba kugira abakinnyi 28 bashoboye.