Print

U Rwanda rwasezerewe mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika MINISPORTS yiyemeza kurikomeza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2021 Yasuwe: 2201

Minisiteri ya Siporo yemeje ko izakora iperereza kuri iki kibazo kandi itange itangazo mu gihe gikwiye gusa yemeza ko igiye gukomeza inshingano zo gutegura iri rushanwa rikarangira nkuko bikwiriye.Komite nyobozi ya FRVB iri gukorwaho iperereza kuri aya makosa yo gukinisha aba bakinnyi.

Iyi mikino y’igikombe cy’Africa muri Volleyball mu bagore irakomeza hatarimo ikipe y’u Rwanda yakuwe mu irushanwa kubera gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa.

U Rwanda rwatewe mpaga, Senegal yo yikura mu irushanwa.Abayobozi bose ba FRVB bari bayoboye irushanwa bamaze guhagarikwa.

U Rwanda rwasimbuwe na Nigeria yari iya 3 mu itsinda irahita ihura na Cameroon kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nzeli 2021

Uko imikino ya 1/2 iteganyijwe:

Morocco vs Kenya
Nigeria vs Cameroon

Shampiyona Nyafurika y’Abagore iri kubera muri Kigali Arena kuva tariki ya 10 Nzeri 2021, aho iri rushanwa ryari gusozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021.

Ubwo u Rwanda rwari rugiye gukina na Senegal mu mukino wa nyuma wo mu itsinda A,haje ibirego by’ikipe ya Nigeria na Maroc by’uko u Rwanda rukinisha abakinnyi 4 badafite ibyangombwa.

Abo bakinnyi n’abakobwa 4 bakomoka muri Brazil barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes,bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere muri iri rushanwa.

Kuri uwo mugoroba wo ku wa Kane, hahise haba inama yarangiye saa Munani n’igice z’ijoro ndetse amakuru avuga ko yemerejwemo ko u Rwanda nta kibazo rufite ku bakinnyi kuko nta kindi gihugu bigeze bakinira.

Ingingo ya 2.4.1 y’amategeko ya FIVB ni yo igonga u Rwanda, aho ivuga ko abakinnyi bakinira igihugu bagomba kuba bafite ikipe, ishuri cyangwa ikigo bakiniye mu ishyirahamwe ry’igihugu.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bageze mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka ndetse nta kipe bigeze bakinira.