Print

Abanyarwanda barakaye cyane kubera gusezererwa ku ikipe y’igihugu muri Volleyball

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2021 Yasuwe: 2400

Iyi minisiteri ntitangaza impamvu iyi kipe yavanywemo, ariko hashize iminsi ibiri iri rushanwa rihagaze hari impaka ku birego byarezwe u Rwanda byo gukinisha abakinnyi batemewe.

Iyi kipe yari irimo abakinnyi bane bakomoka muri Amerika y’Epfo, bivugwa ko amakipe ya Nigeria na Maroc yareze ko abo bakinnye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bivugwa ko aba bakinnyi bazanywe n’umutoza w’umunya-Brazil Paulo De Tarso Milagres w’ikipe zombi iy’abagore n’iy’abagabo wahawe aka kazi mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, bakemezwa n’abashinzwe Volleyball mu Rwanda.

Aba bakinnyi bari bagize uruhare rukomeye mu kugeza ikipe y’u Rwanda muri 1/2 idatsinzwe umukino n’umwe.

Ku mbuga nkoranyambaga Abanyarwanda bamwe batangaje ko ari "igisebo" ku ikipe yakiriye irushanwa gukora amakosa nk’ayo bikayiviramo kuvanwa mu irushanwa yakiriye.

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu myaka ishize yahanwe ku rwego rwa Africa ihamwe no gukinisha abakinnyi bo mu bindi bihugu mu buryo bunyuranyije n’ubwemewe.

Umwe yanditse kuri Twitter ati: "Kuki amateka atatwigisha. Kuki ababishinzwe batabona ko ari ukwirarira gushaka guseruka uko tutari. Hakwiye kugira ubazwa ibi."

Undi yagize ati " Ese ministry ntimwabonye list y’abakinnyi? Kuki mutakumiriye iri kosa?

Aba bantu batekinika bagasebya igihugu bagomba kumenyekana ndetse bagahanwa by’intangarugero.

Usibye ngo gusebya igihugu, bavukije abakini amahirwe no kuburizamo ibyishimo by’abafana b’ikipe y’Igihugu. Sad".

Undi ati "Ababigizemo uruhare bagomba kwegura ku mirimo yabo bose uhereye no muri minister ya sport ni gute bakinisha abakinyi batanatuye mu gihugu nibura umwaka wenda ahubwo turasaba ibisobanuro uko byagenze kugirango abo bakinyi babashe kwambara umwenda wi gihugu shame kabisa."

Undi ati "Ababigizemo uruhare begure, kandi bahanwe bikomeye. Mudukojeje isoni gusa."

Minisiteri y’imikino yavuze ko yahise ifata iyi mikino isigaye mu nshingano zayo mu gihe ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda ryahagaritswe gukomeza gutegura iri rushanwa.

Imikino ya nyuma yose uyu munsi
Imikino yo gushaka umwanya (classement), iya demi-finale hamwe na finale y’igikombe cya Africa yose iraba kuri iki cyumweru kugeza nijoro.

Gushaka umwanya

DR Congo yari gukina na Senegal (ariko iyi kipe yaraye yitahiye)

Bityo Tunisia irakina na DR Congo

Demi-finale

Kenya Vs Maroc

Cameroun Vs Nigeria

Finale/saa mbili z’ijoro (20h)

Itsinda hagati ya Kenya na Maroc irahura n’itsinda hagati ya Cameroun na Nigeria.

BBC