Print

MIFOTRA yabaye ihagaritse gutanga akazi mu bigo bya Leta kugira ngo ishake abarimu 13,000

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2021 Yasuwe: 14319

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yabaye isubitse gahunda yo guha akazi abandi bakozi ba Leta kugira ngo yibande ku bikorwa byo gushaka abarimu bagomba gutangirana n’umwaka mushya w’amashuri wa 2021-2022.

Uyu mwanzuro wafashwe mu gihe Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umwaka utaha uzatangirana na taliki ya 11 Ukwakira 2021, hakaba hakenewe abarimu basaga 13,000 bagomba kwigisha mu bigo by’amashuri bisaga 650 biherereye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Iyo gahunda yatangajwe mu ibaruwa yagenewe abayobozi bakuru batandukanye muri MIFOTRA, ikaba yarashyizweho umukono na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan washimangiye ko ikeneye umwihariko kugira ngo ikoranwe ubushishozi.

Yagize ati: “Hashingiwe ku Ingengabihe y’Amashuri Abanza, Ayisumbuye n’ ay’Imyuga n’Ubumenyingiro y’Umwaka w’Amashuri 2021/2022, nagira ngo mbamenyeshe ko indi myanya y’akazi ka Leta ibaye ihagaritswe by’agateganyo kugeza igihe amashuri azatangirira.”

Uyu mwanzuro wafashwe kugira ngo ishyirwa mu myanya ry’abarimu bashya rihabwe umwihariko kandi rikoranwe ubushishozi mu mucyo no mu bwisanzure, cyane ko byitezwe ko ubusabe bw’abifuza guhatanira iyo myanya bushobora kurenga 40,000.

Abarimu basaga 13,000 bagiye gushyirwa mu myanya nyuma y’aho buri Karere kagaragaje ibyuho gafite mu mashuri, bakaba bazahita bashyirwa mu bigo byabasabye.

Ni gahunda irimo gukorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze mu Rwanda (REB), n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) nyuma y’aho Uturere twari twasabye abarimu 14,120 barimo n’abayobozi.

REB ivuga ko icyuho ahanini cyatewe n’abarimu bagiye basezera akazi babonye andi mahirwe y’imirimo, abajya mu kiruhuko cy’izabukuru, abagiye birukanwa bitewe n’impamvu zitandukanye ndetse n’abahuye n’ibibazo by’uburwayi bituma batabasha gukomeza kwigisha.

Gahunda yo kwinjiza abarimu bashya mu kazi yitezweho nanone kuziba icyuho cy’abarimu bakenewe mu byumba by’amashuri bishya byubatswe guhera mu mwaka wa 2020, hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri no kugabanya umubare w’abanyeshuri ku mwarimu kugira ngo ajye yoroherwa no gukurikirana imyigire ya buri wese umunsi ku wundi.


Comments

my name is Uwambajimana Clementine 1 April 2023

Nabazaga ESE niryari ibizamini bizashyirwaho ngwabacikankwe babonereho ago mahirwe


Bayisenge Robert 17 March 2023

mfite a2mu bureau ndashaka akazi ndi karongi 0788217727


firdaus Uwase 7 March 2023

Mwiriwe nabazaga ese niryari ibizami bizongera gutangwa ngo abacikanywe nabo bagerageze amahirwe?


firdaus Uwase 7 March 2023

Mwiriwe nabazaga ese niryari ibizami bizongera gutangwa ngo abacikanywe nabo bagerageze amahirwe?


firdaus Uwase 7 March 2023

Mwiriwe nabazaga ese niryari ibizami bizongera gutangwa ngo abacikanywe nabo bagerageze amahirwe?


my name is Devotha Mukashyaka 12 February 2023

Nagiraga ngo mudusobanurire; kubera iki iyo murimo mutanga imyanya y’akazi, hadakurikizwa amanota, ugasanga ufite make yahawe umwanya ufite amanota menshi ntamwanya yahawe. Ñi iki mugenderaho mutanga imyanya y’akazi?


My name Is Niyibizi Anitha 1 February 2023

Murakoze nashakaga kubaza ese imyanya izajyaho ryari ngo abataragize amahirwe yo gukora ikizamini cyakazi ubu ngo nabo babone akazi


My name Is Niyibizi Anitha 1 February 2023

Murakoze nashakaga kubaza ese imyanya izajyaho ryari ngo abataragize amahirwe yo gukora ikizamini cyakazi ubu ngo nabo babone akazi


My name Is Niyibizi Anitha 1 February 2023

Murakoze nashakaga kubaza ese imyanya izajyaho ryari ngo abataragize amahirwe yo gukora ikizamini cyakazi ubu ngo nabo babone akazi


My name Is Niyibizi Anitha 1 February 2023

Nashakaga kubaza igihe abantu bapurayinze ntibikunde bazajya mukazi ryari ese imyanya izajyaho ryari ? Ngo nabo bagerageze amahirwe yabo


ndayishimiyeinnocent 16 November 2022

Ese nkumuntu ifite ikibazo cyiryanye na account mwamufasha


15 November 2022

Haba harandi mahirwe kubantu batakoze exam kubera impamvu bahuye nazo zumvikana zikababuza gukora exam?


8 November 2022

Ese haba hari andimmahirwe kubantuba batakoze ibizamini bitewe nimpamvu zitabaturutseho?no?utubwire murakoze


mushimiyimana Jeannette 3 October 2022

Ese nkuwahawe akazi agahura nikibazo cyuburwayi ntageyo bizagenda bite kandi ashaka kujya mukazi


Nyirandahumwami jeanne 25 September 2022

Ese mumibare mwakatiye kuri angahe mufata abarimu


Munyaneza Longin 1 September 2022

Leta nibikore kuko uburezi (Education) niryo shingiro rwiterambere ry’igihugu.


my name is Tuyizere vanessa 4 August 2022

Murakoze kutugezaho amakuru ariko nifuzaga kubabaza niba hari Andi mahirwe kubantu badepoje vuba aha bakaba shortlisted ark kumpamvu zitandukanye nk uburway n izind ntibabashe gukora exam hari Andi mahirwe ahari cyangwa nugutegereza ikind gihe kitazwi murakoze


my name is umuhoza josiane 26 December 2021

Murakoze cyane kurugezaho ayo makuru ark ndabaza abarikuri shortlisted ese nabo bazabimenyeshwa ryari? Ese kugirango umukandida amenyeko yabonye akazi babimwoherereza kuri email guea cg ni SMS mutubwire murabamukoze.


Muhoza Angelique 25 December 2021

NAnjye ndabashimiye kubwo kuvugurura ishyirwa mumyanya ryabarimu bashya nasabagako mwasubiza nabareclamye ndetse nabandikiye rebbitewe nuko bagiye vahabwa kure cyane urugero nka musanze_ruzizi


my name is sengabo john 24 November 2021

Murakoze kudusobanurira ibinjanye niyo myanya yabarimu bazajya bigisha mukomeze kutugezaho Andi makuru murakoze